skol
fortebet

Hamissa yahishuye impamvu yagurishije imodoka yahawe na Diamond babyaranye

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli akaba n’umuhanzikazi muri Tanzania wamenyekanye nka Hamissa Mobetto yashishuye impamvu yagurishije imodoka harimo niyo yahawe na Diamond avuga ko yari afite indi yashakaga kugura.

Sponsored Ad

Hamissa Mobetto uheruka kwakira imoano y’imodoka iri mu bwoko bwa Range Rover yahamije ko yayihawe n’umukunzi we atifuje gutangaza amazina ye.

Ati “ntabwo ari impano y’isabukuru y’amavuko. Iyo ukunda umuntu ntibivuze ko uzajya umuha impano ku munsi w’amavuko we gusa. Mwereke urukundo buri munsi. Yarambajije nihe nari kuba ndi kumwe na we nkishima cyane, si cyo kintu gihenze nakiriye kivuye ku muntu nkunda.”

Yakomeje kandi avuga ko abagabo yabyariye Majizo na Diamond Platnumz na bo bamuhaye imodoka nubwo yazigurishije kugira ngo agure imodoka imwe yari akunze ya Prado.

Ati “nagurishije izo modoka ngo mbone imodoka yo mu bwoko bwa Prado. Range nabonye ejobundi ni modoka y’indoto zanjye.”

Hamissa Mobetto aherutse gutangaza ko impamvu adakunda kugaragaza umukunzi we aba afite ubwoba bw’abana be mu gihe atarahura nuwo bakora ubukwe ngo amugaragaze ariko babanye yirinda ko abana be bazakura babona yarakundanye n’abantu benshi batandukanye bakibaza umubyeyi wabo uwo ari we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa