skol
fortebet

Harmonize akomeje kwibasirwa nyuma yo kwigana igitekerezo cy’amashusho y’indirimbo ya Phil Peter na Kenny Sol

Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare uturuka muri Tanzania benshi bazi nka Harmonize akomeje kwibasirwa n’abakoresha imbuganoranyambaga kubera kwigana igitekerezo cy’amashusho y’indirimbo ’Terimometa’ ya Phill Peter na Kenny Sol akagikoresha mu ndirimbo ye nshya aherutse gusohora.

Sponsored Ad

Hashize iminsi ibiri Harmonize asohoye idirimbo “Leave me alone” igaragaramo amw mu mashusho asa neza n’ayagaragaye mu ndirimbo ’Terimometer’ benshi bakomeje kugaragaza ko batunguwe cyane n’ibyo uyu muhanzi w’icyamamare yakoze ku rundi ruhande kandi byishimirwa na benshi bashimangiye ko ari ibintu by’agaciro kuba umuhanzi nkuriya afata igitekerezo agikuye ku bihangano by’i Rwanda.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 18 Ukwakira 2022 abantu bayikurikije imijugujugu yaba Abanyarwanda n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya na Tanzania byafashe umwanya biyigarukaho bivuga ko uyu muhanzi yafashe igitekerezo gisa neza neza n’ikiri mu ndirimbo “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny_sol imaze ibyumweru bitatu isohotse.

Iki gitekerezo bavuga ni amashusho y’amasegonda atatu agaragaza Kenny Sol ateruwe n’abantu babiri bagenda bamucuritse ku buryo umutwe ariwo ujya hasi.

Ni amashusho agaruka inshuro eshatu mu ndirimbo ‘Terimometa’ iri mu zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.
Nyuma y’ibyumweru bitatu iyi ndirimbo isohotse Harmonize na we yakoze ibisa n’ibi mu mashusho y’amasegonda 20 na we agaragara ateruwe n’abantu babiri umutwe uri hasi bisa neza neza n’uko Kenny Sol yari ameze uretse imyenda bari bambaye ni yo itandukanye.

Phil Peter mu kiganiro yahaye Igihe, yavuze ko ibyabaye nta byinshi yabivugaho uretse gusaba Abanyarwanda gufungura amaso bakizerera mu bintu by’iwabo kuko n’abo bita banini ibyo batekereza nabo babitekereza.

Ati“Abanyarwanda bafite ikibazo cyo kutizerera mu bantu bacu, njye si ubwa mbere nshishuwe ariko ukabona abantu batavuga kandi abaye ari njye wabikoze sinabakira. Ibyo abo bita ibikomerezwa batekereza erega natwe twabitekereza!”

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo Kiss FM yo muri Kenya, Middle Simba, Rick Media, Bongo Trending n’ibindi bizwi cyane muri Tanzania, byagaragaje ko Harmonize yibye igitekerezo kiri mu ndirimbo “Terimometa”.

Iyi ndirimbo “Terimometa” yasohotse ku wa 23 Nzeri 2022, yanditswe na Phil Peter, Kenny Sol na Junior Rumaga, amajwi yayo atunganywa na Element Eleeh naho amashusho ayoborwa na Gad.

“Leave Me alone” ya Harmonize yakorewe muri Konde Gang Music, amashusho yayo yayobowe na Directon Kenny.

Ku bakomeje kuvuga kuri izi ndirimbo zombi bavuga ko atari ubwa mbere Harmonize avuzweho kwiba ibitekerezo by’amashusho y’indirimbo gusa bandi bakavuga ko uwayoboye amashusho ari we ufite ikibazo atari Harmonize ukwiye kubibazwa.

Gusa hari n’abavuga ko kwiga ari ukwigana dore ko ibi bose bakoze bijya gusa n’ibiri mu ndirimbo ‘I’m Not Dead Yet’ya Mike Posner yasohotse ku wa 23 Nzeri 2022 gusa muri iyi ndirimbo Mike agaragara acuritse ariko nta bantu bamufashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa