skol
fortebet

Harmonize uherutse kugura umwana,yatunguranye ku munsi w’abakunda yerekana umukunzi we mushya[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Harmonize uri mubakunzwe cyane muri Tanzania, uyu mugabo nyuma yo gutandukana n’umukunzi we w’umutaliyani kazi bari barasezeranye kuzabana akaramata yagaragaje umukunzi we mushya bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Muri Nzeri 2019 nibwo Harmonize yakoje ubukwe n’umuzungu kazi ukomoka mugihugu cy’Ubutaliyani witwa Salah, bwari ubukwe bw’agatangaza bwabereye muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Saalam.

Harmonize yakozwe ubukwe na Salah bari bashyigikiwe na Nyina wa Salah wavuye mu butaliyani akaza Tanzania

Mumpera z’umwaka wa 2020 nibwo Harmonize yerekanye amafoto y’Umwana w’umukobwa avugako ari umwana amaze umwaka n’igice yaranze kwemera ko ari uwe, icyo gihe yavuzeko yapimishije DNA asanga koko ari we Se w’uyu mwana, aha niho hahise hamenyekana ko Salah yatandukanye na Harmonize kuko uyu mugabo yari amaze kwerura ko yabyaye ahandi mugihe hari umugore afitiye isezerano.

Harmonize n’umukunzi we mushya

Salah yahise nawe atangaza ko atakiri kumwe na Harmonize ndetse asiba amafoto n’ibimuranga byose byamuhuzaga n’uyu muhanzi, Salah yahise anatangaza ko Harmonize atabyara ndetse ngo nibyo yatangaje ko afite umwana yari yaranze kwemera ataribyo, avugako icyo yemeza ari uko uyu mugabo atabyara ndetse afite n’ibimenyetso kuko baryamanye nk’umugore n’umugabo bashaka urubyaro bikanga bikagera naho bajya kwivuza kugeza igihe batangiye gushwanira bigatuma banatandukana.

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021 nibwo Harmonize yagaragaje umukobwa wo mugihugu cya Tanzania witwa Kajala bivugwako ariwe barikumwe mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa yagiye agaragaza amafoto ye barikumwe ubonako baryohewe cyane, hari aho uyu mukobwa yagaragaye ateruye wamwana wa Harmonize ndetse hari naho bagaragara barikumwe muburiri.

Uyu mukunzi wa Harmonize uyu muhanzi avugako ariyo mpano nshya yahaye abakunzi be kumunsi w’abakundanye wa Saint Valantin nabo abasaba kwita kubakunzi babo ndetse bakagaragaza urukundo nyarwo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa