skol
fortebet

Harmonize yahaye imodoka y’akataraboneka Yolo The Queen yihebeye

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kubaka izina muri East Africa Harmonize umaze no kwerekana ko yihebeye Yolo The Queen ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ndetse kuri iyi nshuro bagaragaye bishimanye uyu mukobwa yamusuye mu rugo iwe muri Tanzania yerekanye impano yakataraboneka yahawe nawe.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi mu butumwa bw’uruhererekane yashyize kuri Instagram Stories yabanje kugaragaza Yolo The Queen, ari kuririmba indirimbo ye yise “Single Again” arangije akurikizaho ubutumwa agira ati “Uko uba wiyumva iyo utegereje imodoka yawe ya Range Rover.’’

Aya magambo yakurikiwe n’amashusho arimo Ranger Rover, ikikijwe n’izindi modoka nyinshi ziri imbere y’inyubako ya Harmonize yise ‘Konde Village’. Imbere yanditseho ngo “BOSS YOLO’’. Arangije ati “Iyo mvuze ngo ndagukunda, amafaranga yanjye aba ari ayawe.”

Yakomeje yifuriza Yolo The Queen gukomeza gutera imbere avuga ko ibyiza byinshi biri imbere.

Ubutumwa bwakurikiyeho yabushyizeho buri mu Kinyarwanda, bugira buti “Rwanda ubu noneho ndemeye, muri aba mbere none n’iteka ryose. Ubu murabibona ko nshobora kuvuga Ikinyarwanda neza.’’

Yolo na we yahise ashyiraho ubutumwa bwa Harmonize amuha imodoka abuherekesha indirimbo yitwa “Skee Yee” y’Umuraperikazi w’Umunyamerika Sexyy Red. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bugaragaza umukobwa w’Umu-Slay Queen ubaho mu buzima buhenze abagabo bamuhonga ifaranga bashaka kuryamana na we.

Ubutumwa Harmonize aha imodoka Yolo bwasamiwe hejuru n’ibinyamakuru bitandukanye kimwe gihita cyandika ko uyu muhanzi yahaye imodoka ya Ranger Rover umukunzi we w’Umunyarwandakazi Yolo.

Mu gusubiza uyu muhanzi yahise agira ati “Muhagarike kuvuga ko naguriye imodoka umukunzi wanjye, ibyiza cyane mwavuga umugore kuko ni byo bitubereye.’’

Hari hashize umunsi umwe ashyira hanze amashusho ari kumwe n’umukobwa nabwo byaketswe ko ari Yolo The Queen.

Harmonize akoze ibi nyuma yaho muri Gicurasi mu ndirimbo yahuriyemo na Bruce Melodie bise ‘Nzanzibar’, uyu muhanzi yumvikanamo aririmba Yolo The Queen.

Harmonize ni we utangira aririmba, akavugamo umukobwa w’igitangaza utuma ata ubwenge kubera “Imiterere ye nk’iya Yolo The Queen”.

Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023 nabwo, Harmonize yatumiye Yolo The Queen kuri Instagram ‘Live’ ngo baganire ku rukundo rwabo.

Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane Yolo The Queen, ati "Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane."

Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Hari hashize iminsi Harmonize atangiye kugaragaza ko afitanye ibanga ry’urukundo na Yolo The Queen ndetse akanyuzamo akanamutuma ku mubyeyi we ngo amushimire kuba yarabyaye umukobwa yishimira. Ni ubutumwa bw’urukundo uyu muhanzi akunze gutambutsa abinyujije ku karubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa