skol
fortebet

Harmonize yariye karungu nyuma yo kubona Rayvanny asomana n’umwana w’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Harmonize kuri ubu ufite umukunzi mushya, Kajala Masanja, umugore mukuru ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko ntiyiyumvisha uburyo Rayvanny atereta umwana w’umukunzi we nyuma yo kubona amafoto yabo bombi basomana.

Sponsored Ad

Harmonize wariye karungu kubera ibyo hanavuka amakimbirane ku mpande zitandukanye, aho Harmonize atiyumvisha uburyo Rayvanny ari gutereta umwana w’umukunzi we amushyira mu bishuko. Kajala nawe uri mu munyenga w’urukunmdo na Hamonize yamenye amakuru ko umukobwa we yahuye na Rayvanny ari Hamisa Mobetto umumugemuriye mu nzu aho atuye.

Kajala uri mu rukundo na Harmonize

Kajala Masanja na Hamisa Mobetto, bari basanzwe ari inshuti magara, aho basuranaga umunsi ku munsi. Uyu mukobwa we witwa Paula, yasuraga Hamisa Mobetto bisanzwe nk’abashuti. Hamisa yabwiye umukunzi wa Harmonize, Kajala ngo namuhe Paula batembere banajyane muri Siporo. Yarabyemeye naho Hamisa ashyiriye Rayvanny uyu mukobwa barishimana karahava.

Kajala na Hamisa binjiye mu makimbirane

Mu kwishimana, Rayvanny yaje no gushyira amashusho kuri instagram yerekana uburyo ari gusomana n’uyu mwana wiga mu mashuri makuru Paula. Gusa byaje gusakuza Rayvanny yigira inama yo gusiba ayo mashusho.

Kajala uri kubabazwa n’ubuhemu Hamisa yamukoreye akagaba umwana we kwa Rayvanny mu nzu, yavuze ko ku ya 9 Gashyantare 2021, yemereye Hamisa kujyana umukobwa we wari uvuye ku ishuri saa sita ariko amujyana kwa Rayvanny amusigayo.

Ati: “Ndi umubyeyi urera umwana wanjye mu bihe bigoye cyane, nagerageje kumuha ibyo yashakaga byose kugira ngo ashobore gusohoza inzozi ze nk’umukobwa kandi nshobore kwishingikiriza. Kuri we mu gihe kizaza”.

Hamisa Mobetto na Paula, yashyiriye Rayvanny

Hamisa Mobeto we yiregura avuga ko umwana we yamujyanye muri Siporo ya Gym akamusigayo ibyakurikiye atabizi. Hamonize nyiri ‘Konde Music Worldwide (KondeGang) utacyumvikana na Wasafi, ashimangira ko Rayvanny umuhanzi wa Wasafi ari mu mafuti kuba yatereta umwana w’umukunzi we Kajala.

Harmonize yagize ati: “Muvandimwe, njyewe ubu ndi umubyeyi wa Paula, ariko nk’umuhanzi ndibaza impamvu watinyuka umwana muko nk’uriya wiga mu wa 5, ni ikosa, urabona na Leta ntibyemera amategeko arabihanira cyangwa uri hejuru y’amategeko?. Imico nk’iyi urayisanganywe leta izabikurikirane”.

Ibi rero bikaba biri gukomeza gukurura umwuka mubi ku bahanzi ba Wasafi na KondeGang.

Rayvanny yagaragaye asomana na Paula bibabaza Hamonize n’umukunzi we Kajala, nyina wa Puala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa