skol
fortebet

Hatangajwe akazi Tupac ukiri muzima ahugiyemo muri iyi minsi

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Tupac Shakur wavuzwe ko yishwe mu mwaka wa 1996 ubwo yari avuye kureba umukino w’iteramakofi I Las Vegas, ari gukora umuziki ndetse ngo mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze Album nshya.

Sponsored Ad

Suge J. Knight umwana wa Marion Hugh Knight Jr wahoze ari umuhanga mu gukora umuziki ndetse wakoranaga na Tupac,yavuze ko Tupac ari gukora umuziki ndetse mu minsi iri imbere azayishyira hanze.

Mu ukwakira umwaka ushize nibwo Suge yavuze ko Tupac akiriho ndetse ari muri Malaysia mu rwego rwo kunyomoza abapolisi bo mu mujyi wa Las Vegas bavuze ko uyu muraperi yapfuye.

Polisi yo muri USA yavuze ko uyu muraperi wari ukunzwe kurusha abandi ku isi,yarashwe ari mu modoka ye ubwo yari hafi y’inzu y’urusimbi ya MGM Grand casino i Las Vegas.

Suge J Knight yavuze ko ari gukorana indirimbo nshya na Tupac muri studio ndetse atapfuye uri Nzeri 1996 nkuko byavuzwe.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Suge J Knight yashyize hanze ifoto y’amagambo agira ati “Natumye Pac agaruka muri studio.Umuziki mushya ugiye kuza kandi ibi ntabwo ari imikino.”

Suge J Knight yavuze ko akeneye utunganya imiziki ukomeye kugira ngo bafashe Tupac kongera kuzamura Hip Hop ye.

Suge J Knight yatangaje ko abantu bakwiriye kwirinda ibihuha akorwa n’abanyamuryango ba Illuminati bafite imbaraga zidasanzwe ndetse basigaye bahimba imfu z’ibyamamare birimo n’uyu Tupac Shakur.






Suge J Knight yatangaje byinshi kuri Tupac ndetse ashyira hanze amafoto aherutse kwifotozanya na 50 Cent na Beyonce

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa