skol
fortebet

Hateguwe gahunda yo kwibuka Jay Polly umaze umwaka yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hateguwe gahunda yo kwibuka Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jaypolly mu muziki Nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop witabye Imana mu ijoro rishyira ku wa 02 Nzeri 2021.

Sponsored Ad

Umwaka urashize Jay Polly yitabye Imana. Mu butumwa mukuru we, Uwera Jean Maurice yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko hateguwe gahunda yo kwibuka uyu muhanzi.

Ku isaha ya saa tanu z’igitondo zo kuwa 02 Nzeri 2022, abakunzi b’uyu muhanzi bazahagurikira Kimironko ahazwi nko kwa Mushimire ku muhanda KG11 AV – KG 37ST berekeze ku irimbi rya Rusororo aho Jay Polly yashyinguwe .

Saa 12:00 kugeza saa 13:00 ni umwanya wo gushyira indabo ku mva ye mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumusengera.

Nyuma y’uwo muhango wo kwibuka Jay Polly, gukaraba bizabera Kimironko kwa Mushimire ku muhanda wavuzwe haruguru. Ushaka gushyigikira iki gikorwa yaca kuri Uwera Jean Maurice.

Ku wa 5 Nzeri 2021 ni itariki abakunzi b’uyu muhanzi, umuryango we n’abandi benshi batazibagirwa ubwo bari bahuriye i Rusororo bagiye kumuherekeza bwa nyuma no kumushyingura.

Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop, u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.

Yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 icyo gihe yari kumwe na bagenzi be mu itsinda ryakunzwe na benshi ryitwaga Tuff Gang.

Yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare mu bakurikira umuziki w’u Rwanda nk’iyo yise ‘Ku musenyi’, ‘Deux fois Deux’, ‘Akanyarirajisho’, ‘ Ndacyahumeka’ n’izindi zamufashije kubaka izina.

Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

Kuva icyo gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe atwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa