skol
fortebet

Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Dj Miller umaze imyaka ibiri yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagize umuryango wa Dj Miller bafatanyije n’inshuti bateguye igitaramo cyo kwizihiza u buzima bwe nyuma y’imyaka ibiri yitabye Imana ndetse babihuza no kwizihiza isabukury ye y’amavuko.

Sponsored Ad

Ni igitaramo cyatekerejweho nk’igitaramo kizajya kiba buri mwaka gusa kigiye kuba ku nshuro ya mbere bitewe nuko umwaka washize kitabaye kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid19.

Bruce Intore uhagarariye Intore Entertainment iri gutegura iki gitaramo, yabwiye Igihe ko bifuje ko buri weekend ya mbere y’ukwezi k’Ukuboza buri mwaka hajya hategurwa igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa DJ Miller.

Bruce Intore avuga ko muri uyu mwaka iki gitaramo kizaba ku wa 3 Ukuboza 2022.

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal amaze kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

Nyuma y’uko yitabye Imana, inshuti ze ziyemeje kujya zimwibukira mu gitaramo gikomeye ndetse amafaranga avuyemo agahabwa umuryango we. Iri niryo sezerano rigiye gusohozwa ku nshuro ya mbere.

DJ Miller yize amashuri yisumbuye muri Escaf St. Joseph, Saint André, La Colombière na Amis Des Enfants nyuma aza kwiga kaminuza muri RTUC aho yize ubucuruzi mpuzamahanga.

Yinjiye mu byo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe; rinabarizwamo abandi barimo DJ Toxxyk, Marnaud ndetse na Jullz.

Yongeye gusubukura iby’umuziki mu 2018 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘She Can’t Deny It’, ‘Iri joro ni Bae yahuriyemo n’abahanzi batandukanye babarizwa muri Kina Music hamwe na Riderman; mu 2019 akora izindi zirimo Stamina yahuriyemo na Social Mula na Belle yahuriyemo na Peace.

Ku wa 28 Kamena 2019 yasezeranye kubana akaramata na Nigihozo Hope mu Ukwakira uwo mwaka bibaruka umwana w’umukobwa bise Karuranga Shane akaba ari nawe yasize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa