skol
fortebet

Musanze Caves Hotel y’umuhanzi Danny vumbi yafunzwe nyuma kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19

Yanditswe: Monday 10, May 2021

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu tariki ya 08 Gircurasi mu masaha y’umugoroba Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yataye muri yombi abantu 20 bari muri Hoteli yitwa Musanze Caves Hotel y’umuhanzi witwa Semivumbi Daniel uzwi ku izina rya Danny Vumbi barenze kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Ahangana mu masaha y’umugoroba ya saa kumi n’ebyiri abapolisi yasanze abantu muri Musanze Caves Hotel y’uwitwa Semivumbi Daniel uzwi ku izina rya Danny Vumbi iherereye mu Mudugudu wa Rwambogo, Akagari ka Gakoro mu Murenge wa Musanze, harimo abantu benshi barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda , bamwe muri bo bahita biruka abandi 20 bahita bafatwa.

Abarenze kumabwiriza sikwa Danny Vumbi gusa ahubwo na Resitora yitwa Village Touristic Restaurant iherereye mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Rwebeya mu masaha ya saa kumi n’igice naho hafatiwe abantu 13 abandi bariruka, bafashwe barimo barya bananywa inzoga.

Ni mu gihe mu Karere ka Gicumbi muri Hoteli yitwa Urumuri Hotel y’uwitwa Nsekuye Patrick iherereye mu Mujyi wa Gicumbi, Umudugudu wa Mukeri, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba abantu barenga 20 bari bavuye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali bagiye kuhiyakirira cyakora Polisi n’inzego z’ibanze bahagera bamaze kugenda.

Aba uko ari 33 bafatiwe mu Karere ka Musanze bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’aba bantu n’ubundi byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage bayiha amakuru y’abarenga ku mabwiriza.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko muri aya mahoteli na resitora harimo abantu bari kwiyakiriramo binyuranyije n’ibyo zemerewe gukora, abapolisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bagiyeyo basanga muri Musanze Caves Hotel harimo abantu bicaye begeranye barimo banywa inzoga."

"Babeshya ko bafashemo ibyumba nyamara bagenzuye basanga barabeshya ni abaje kuhanywera ndetse n’abitwa ngo bacumbitse ntawigeze yipimisha Covid-19. Ni na ko byagenze muri Village Touristic Restaurant aho bafashe Resitora bakayihindura akabari.”

CP Kabera yibukije abantu bagikomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 ko bakwiye kubicikaho kuko nubwo babikora bihishe bibwira ko ntawubabona bibeshya, kandi ko nubwo bakwihisha Koronavirusi yo batazayihisha.

Yagize ati “Birababaje kubona kugeza na n’ubu abantu batarumva ingaruka z’iki cyorezo ngo bakurikize amabwiriza yashyizweho na Leta yo kukirwanya. Ibaze abantu bakoreye ubukwe i Kigali bakajya kwiyakirira i Gicumbi, niba baba bibwira ko ho Covid-19 itahagera baribeshya ntaho itagera."

"Abibwira ko bagiye aho Polisi n’izindi nzego zitababona bajye bazirikana ko Covid-19 ibabona. Ikiza rero turabagira inama yo kwirinda kwishyira mu kaga bagakurikiza amabwiriza yose uko yakabaye yo kurwanya iki cyorezo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didase yavuze ko bagiye bagira inama kenshi abafite amahoteli na za resitora kujya bakora bakanacuruza ibyo bemerewe ntibarenge ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya Covid-19.

Ati “Icyemezo cyo gufunga iyi Hoteli yakiriye abantu cyafashwe bigendeye ku mabwiriza, twabagiriye inama kenshi ariko ntibazikurikiza, iyo bibaye akamenyero rero nta mpamvu n’imwe yo kutabahana tukahafunga.

Nsekuye Patrick uyobora Hotel Urumuri yavuze ko umukozi wabo yagiye agakorera ubukwe mu Mujyi wa Kigali nyuma akababwira ko bamutegurira ibyo kwiyakiriza by’abantu 20 baza barenze wa mubare yababwiye bararya baragenda.

Umugore wa Danny Vumbi yemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ubwo berekwaga itangazamakuru mu Karere ka Musanze, Muhawenimana Jeannette w’imyaka 45 umuyobozi (Manager) wa Musanze Caves Hotel yabwiye itangazamakuru ko barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 bitewe no kugira uburangare no kutabyitaho cyane bakaba bayasabira imbabazi.

Ati “Covid -19 ni icyorezo cy’ugarije Isi n’igihugu cyacu kirimo, giteye ibibazo byinshi birimo ubukene, ubuzima butameze neza n’ibindi, nkaba numva amabwiriza Leta itanga twakagombye kuyubahiriza uko agomba cyane cyane mu nyungu z’ubuzima bw’abaturarwanda bose.”

Izi Hoteli na Resitora byahise bifungwa igihe cy’iminsi 30 nk’uko amabwiriza abiteganya bene yo banacibwa amande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa