skol
fortebet

Humble arerekeza muri USA, yavuze amazina y’umwana agiye kubyarana n’umunyamerikazi

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo usigaye mu itsinda rya Urban Boys na mugenzi we Nizzo, yakomoje ku rugendo rwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika anatangaza izina yumva azita umwana we.
Biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, Humble ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Amerika aherekeje umukunzi we kugirango azabe ariho abyarira umwana w’abo ahabwe ubwenegihugu.
Aganira na Radio 10 kuri uyu wa mbere, Humble yatangaje ko uretse ibikorwa bya muzika anabifatanya n’ubucuruzi (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo usigaye mu itsinda rya Urban Boys na mugenzi we Nizzo, yakomoje ku rugendo rwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika anatangaza izina yumva azita umwana we.

Biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, Humble ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Amerika aherekeje umukunzi we kugirango azabe ariho abyarira umwana w’abo ahabwe ubwenegihugu.

Aganira na Radio 10 kuri uyu wa mbere, Humble yatangaje ko uretse ibikorwa bya muzika anabifatanya n’ubucuruzi kandi ko nabwo bumwijiriza agatubutse bitewe n’uko abikora abikunze.

Yakomeje avuga ko uretse ibya muzika, we n’umukunzi we Amy Blauman witegura kwibaruka bameze neza kandi ko nawe ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Amerika.

Humble avuga ko azaherekeza umugore we akabyarira muri Amerika

Abajijwe niba yaramaze guhitamo amazina azita umwana we cyangwa se niba umugore we hari ayo yamutangarije, yasubije ko byanze bikunze mu mazina bazita imfura y’abo hataburamo izina ‘Manzi’rikaba izina rya se.Gusa kuri Humble azaba ari ubuheta kuko asanzwe afite undi mwana yabyaranye n’undi mukobwa.

Ngo mu kwezi gutaha ntagihindutse tariki ya 18 ukuboza uyu mwaka bazerekeza muri Amerika kwitegura imfura yabo y’umukobwa nk’uko bombi babitangaje.

Yagize ati "Ubu tugiye gutangira kwitegura, Imana nidufasha umushinga wo kwibaruka kuko agomba kuzibarukira mu gihugu cy’iwabo bitewe n’uko yabyifuje ndetse akaba ari byo ashaka, nzamuherekeza kugira ngo mufashe muri ibyo bihe ikindi mu mazina ye azitwa Manzi ntirizaburamo."

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje kugirwa ibanga kugeza ubwo Humble yambitse impeta umukunzi we imuteguza ubukwe bwagomba kuba muri 2017 ariko bitewe n’uko umukunzi atwite bashyize ibirori byabo mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa