skol
fortebet

Humble arizihiza imyaka itatu amaranye n’umukunzi we ugiye kumubyarira ubuheta-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2017

Sponsored Ad

Ibyishimo ni byose kuri Humble Jizzo [Manzi James] wo mu itsinda rya Urban Boys n’umukunzi we w’umunyamerikakazi bizihiza isabukuru y’imyaka itatu bamaze bamenyanye dore ko bahuye kuwa 03 Ukwakira 2017.
Aba bombi baracuditse biratinda kugeza ubwo Humble yemereye itangazamakuru ko ari mu rukundo n’umukobwa wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika,ibi byaje gushimangirwa n’igihe uyu muhanzi yambikaga impeta umukunzi we amuteza gusezerana imbere y’Imana n’abantu nk’umugabo n’umugore.
Mu myaka itatu (...)

Mu myaka itatu ishize baziranye bageze kuri byinshi; bimwe muri byo aba bombi bahuriye mu ndirimbo bise ‘Do you Know’ ; bongeye kugaragaza ishema batewe no kuba bagiye kwibaruka imfura yabo ;uyu mwana akaba uheta kuri Humble kuko asanzwe afite undi mwana w’umuhungu yabyaye mbere.

Humble ati “Ubuzima bufite igisobanuro kinini iyo ubumaranye n’umuntu ukunda akaba ari nawe utuma useka igihe ubabaye.”

Tariki 3 Ukwakira 2014 nibwo bahuye, batangiye kwizihiza uyu munsi kuwa 03 Ukwakira 2015.Icyo gihe Humble yajyanye n’umukunzi we I Nyagatare iwabo ajya kumwerekana mu muryango.

Kuwa 03 Ukwakira 2016 nanone ubwo bizihizaga uyu munsi, Humble G n’umufasha we Amy Blauman basohokeye muri Serena Hotel mu birori by’abafite abo bakundana.

Umukunzi we ati “Ni ibyishimo by’ikirenga kuri twe kuba dutangiye urugendo rwo kuba Ababyeyi, turitegura kwakira igitangaza mu muryango wacu.Ni umwana w’umukobwa uzavuka muri Gashyantare 2018.”

Kuri iyi nshuro, basohokeye ku mazi magari i Gisenyi mu mpera z’icyumweru gishize.Ni ibintu bisobanurwa nko kuba baragiye gufata akaruhuko bagatekereza neza ku bukwe bwabo dore ko uyu mugore anatwite.

Ibitekerezo

  • welcome to north sha ibyo byishimo bizarangira uri airport

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa