skol
fortebet

Humble Jizzo n’umukunzi we bararushinga vuba, ihumure ku bakunzi ba Urban Boys

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo umwe mu baririmbyi ba Urban Boys bagaragaza ingufu ku rubyiniro, yatangaje ko umwaka wa 2017 mu Kuboza usiga yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we w’umyamerikakazi.
Hashize icyumweru kimwe Humble Jizzo yambitse impeta (bague de fiançaille) umukunzi we. Ni ibintu byatunguranye kugeza ku mukunzi we kuko ya yimwambitse [kuwa 14 Gashyantare 2017], ubwo bari bari gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo bise ’Do you Know’. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Humble (...)

Sponsored Ad

Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo umwe mu baririmbyi ba Urban Boys bagaragaza ingufu ku rubyiniro, yatangaje ko umwaka wa 2017 mu Kuboza usiga yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we w’umyamerikakazi.

Hashize icyumweru kimwe Humble Jizzo yambitse impeta (bague de fiançaille) umukunzi we. Ni ibintu byatunguranye kugeza ku mukunzi we kuko ya yimwambitse [kuwa 14 Gashyantare 2017], ubwo bari bari gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo bise ’Do you Know’.

Humble Jizzo na Amy Blauman bamaranye imyaka itatu ndetse barateganya kurushinga bitarenze impera z’umwaka wa 2017

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Humble Jizzo umaranye na Amy Blauman imyaka itatu bakundana, yabajijwe igihe ntakuka azakorera ubukwe, Uyu muririmbyi yasubije atazuyaje, aati “Mu kwa cumi n’abiri” aha yavugaga ‘Ukuboza’.

Yabajijwe niba ubukwe bwe buzabera mu Rwanda cyangwa muri Amerika aho umukunzi we aturuka maze uyu musore ahita atangaza ko ubukwe bwe buzabera mu Rwanda ndetse n’ababyeyi b’umukobwa bazaza mu Rwanda nkuko bari kubitegura.

Humble ariko yanahumurije abakunzi ba Urban Boyz bibazaga niba namara kurongora atazajya gutura muri Amerika aho bishobora kuzatuma itsinda ry’abo rizimira mu rukundo rwa muzika.

Yatangaje ko ubukwe bwe buzabera mu Rwanda ndetse we n’umufasha we bazatura mu Rwanda ku buryo itsinda rya Urban Boyz ntakibazo rizagira.

Amy Blauman umukunzi wa Humble Jizzo, afite imyaka 29 yavukiye ahitwa Wenatchee mu Mujyi wa Washington.

Afite impamyabumenyi mu Gifaransa n’ubuvanganzo yakuye muri Pacific Lutheran University muri Amerika. Amy yize Master’s mu Mujyi wa Geneva, Switzerland.

Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku gitabo yanditse asoza Master’s, icyo gihe yakoranaga n’umushinga DelAguaHealth mu ishami ryo mu Rwanda ryitwa ‘Tubeho Neza’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa