skol
fortebet

Humble Jizzo yavuze uburibwe yatewe n’igisimba cyamwinjiye mu gutwi kikavamo bigoranye

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz, yavuze ku buribwe bukomeye yanyuzemo ubwo yakuraga igisimba mu gutwi kwe, ashimira n’umufasha we wamubaye hafi muri ibi bihe.

Sponsored Ad

Humblejizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz, yavuze ku buribwe bukomeye yanyuzemo ubwo yakuraga igisimba mu gutwi kwe, ashimira n’umufasha we wamubaye hafi muri ibi bihe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram uyu muhanzi yashyizeho ifoto y’igisimba cyavuye mu gutwi kwe, ayikurikiza ubutumwa bugira buti "Sinakizera ko cyari kiri imbere mu gutwi kwange, uburibwe bwari budasanzwe."

Akomeza agira ati "Mu ma saa kumi nebyiri za mu gitondo, numvise ikintu mu gutwi kwange, ndabyuka vuba ntangira gukubita ku gutwi gusa ntubyagira icyo bifasha."

"Nagiye mu bwogero ngerageza gahyira amazi mu gutwi gusa kurakomeza kurashyuha ariko ntihagira igihinduka. Uburibwe bwari bwinshi cyane kandi nkumva ikintu kiri kugenda mu gutwi mo imbere."


"Mu mutwe wange natangiye gutekereza ko ari agasimba gato kangana n’urushishi, Nyuma naje kubyutsa madamu mubwira ibyambayeho atangira gushakisha kuri Google mu gihe twari turi kwitegura kujya kureba abaganga, yasomye ibintu byo gushyira ubuto (Vegetable oil) mu gutwi."

"Bitunguranye twari dufite ayo mavuta mu gikoni, ibyo yasomye byavugaga ko ushyira ayo mavuta mu gutwi, hanyuma ukaryama, igice cy’umusaya uriho ugutwi kukegera hejuru (Nko kwisengura inkokora), ayo mavuta yasohoye mu gutwi icyo gisimba hanyuma umugore wange abasha kugikurura agikuramo."

"Twese twatunguwe n’uburyo icyo gisimba cyari kinini, kandi nshimiye umugore wange wari uhari akamfasha."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa