skol
fortebet

Humble yemerewe ntabwo azakwa umugeni we, ibintu 3 byamuzonze-IKIGANIRO

Yanditswe: Monday 22, Jan 2018

Sponsored Ad

Humble Jizzo yatangaje ko yaganiriye n’abo mu muryango w’umukunzi we bamubwira ko nta mpamvu yo gutanga inkwano ahubwo ko azashaka ibindi yakora bisimbura uwo muhango yari gukora.
Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi witegura kwibaruka umwana w’umukobwa muri Gashyantare 2018.Avuga ko kugeza ubu uko yapanze gahunda zose ariko ziri kugenda kuko nta kintu na kimwe yateguye gukora cyanze.
Yabwiye Isango Star ko akigera muri Amerika buri wese yatangiye kuvuga ko ari umusore ucisha (...)

Sponsored Ad

Humble Jizzo yatangaje ko yaganiriye n’abo mu muryango w’umukunzi we bamubwira ko nta mpamvu yo gutanga inkwano ahubwo ko azashaka ibindi yakora bisimbura uwo muhango yari gukora.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi witegura kwibaruka umwana w’umukobwa muri Gashyantare 2018.Avuga ko kugeza ubu uko yapanze gahunda zose ariko ziri kugenda kuko nta kintu na kimwe yateguye gukora cyanze.

Yabwiye Isango Star ko akigera muri Amerika buri wese yatangiye kuvuga ko ari umusore ucisha make nk’uko izina rye ribivuga.Mbere y’uko agera i Washington ngo yari afite amashyushyo yo kureba ahitwa muri Time Square akaba ariho hakunze gufatirwa amashusho n’amafoto akunze gukoreshwa muri Filime nyinshi(zirimo izo warebye n’izo utarareba).

Yagize ati :”Nakubeshye ikintu cya mbere nari mfitiye amashushyo ni ukuri kw’ibyo nabonaga kuko nahagaze ho gato muri New York nashakaga kubona ahantu hitwa ‘Time Square’ bwa mbere na mbere hahandi uba ubona amafoto yose ya New York berekana akenshi afatirwa muri Time square .Ni ahantu ugera ugasanga buri inzu ifite igushushyanyo cyayo kuburyo inzu yose iyibona neza nk’ibi byapa byamamaza.”

Humble yasuye inzu za Trump

Avuye aha yakomeje ajya kureba urubura, ngo abo mu muryango w’umukunzi we bamubwiye ko ashobora kuza kugira ikibazo cy’ubukonje ariko Humble Jizzo avuga ko ntakibazo bimuteye kuko yashakaga kwifotoreza mu rubura.Ati :”Nicake mu rubura nambaye ipantalo ya deshire ubundi mfata ifoto abandi bati ‘uratangaje wa musore we’.

Ku bijyanye n’uko yakiriwe mu muryango wo kwa Sebukwe na Nyirabukwe, Humble wa Urban Boys yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe kandi ko yishimiwe n’abagize uyu muryango wose.

Ngo gahunda uko yari iteye n’uko iyo ubukwe buza kuba mu Ugushyingo 2017, abo mu muryango w’umukunzi we bari kuza mu Rwanda bitabiriye ubukwe bagahura amaso ku maso kuri uwo munsi ariko ngo gusubika ubukwe byatumye Humble ariwe ufata iya mbere ajya mu muryango wo kwa Sebukwe.

Ati :”Bari bakeneye kugombana, baranyishimiye, ni umuryango mwiza,..Nasanze baramfashe gahunda yo kunembereza ahantu hose bari bateguye.”Avuga ko uyu muryango nta nkwano wigeze umwaka ngo umukunzi yari yabibwaye ko mu Rwanda batanga inka kugirango umuhungu ahabwe umugeni.

Humble ati :”Umugore yari yababwiye ati ‘hirya iyo batanga inka’ Bati ‘inka z’iki? Bati ‘ese iby’inka ni ibiki? Inka se bakazishyira he?Ndavuga nti ’ubwo nyine nta nkwano ntaribi[akabita agatwenge].”


Humble yahuye nabo mu muryango wa Anny Blauman aribo Sebukwe,Nyirabukwe tutibagiwe na Baramu be

Humble avuga hari ubundi buryo bazabikoramo kuburyo yagenera impano umuryango w’umukunzi we.

Akomeza avuga ko yambitse impeta umukunzi we kuburyo hasigaye gusezerana imbere y’amategeko, ngo muri uyu mwaka bashobora gukora ubukwe cyangwa bukaba umwaka utaha, byose abiragiza Imana kuko n’umwaka ushize yari yabipanze ariko biranga.

Uyu muhanzi avuga ko bidahindutse mu byumweru bitatu biri imbere ahereye kuri uyu wa gatanu ubwo yatangaga iki kiganiro ngo umugore we azibaruka umwana w’umukobwa nk’uko bakunze kubitangaza bakanakora indirimbo bahuriyemo we n’umugore bahishura igitsina cy’umwana wabo.

Kuba atari mu Rwanda hari benshi yibuka akumva arakumbuye, avuga ko akumbuye abavandimwe be na Kaboss bahuriye mu itsinda rya Urban Boys, ngo nta muntu yasize mu Rwanda bari kumara umunsi wose batabonanye, ahubwo ngo umugore we niwe muntu wenyine umunsi utashoboraga gushira badahuye.

Umugore we yamutembereje henshi

Kubijyane n’itsinda rya Urban Boys yasize bashyize hanze indirimbo bise ‘Mpfumbata’ avuga ko bagifite ibikorwa byinshi byo gukora kandi ko n’ubwo adahari avugana buri gihe na Nizzo Kaboss kugirango agira ibyo atunganya babanje kubivuganaho.

Ati :”Ikintu gihari n’uku turi gukora kuri Abum yacu ndetse vuba aha tuzababwira uko yitwa.Vuba aha mu byumweru bitatu cyangwa bibiri tuzasohora indirimbo nshya izazana na Video yayo.”

Igihe ntawe adahamya neza, ngo mu minsi iri imbere ashobora kuzaba yagarutse I Kigali agendeye kuri gahunda yari yarihaye mbere y’uko ava mu Rwanda.

Avuga nka Urban Boys batakivuga abafana ahubwo ko byarenze bakaba umuryango.

Mu bintu bitatu byazonye Humble muri Amerika,harimo kuba yaragiye mu gihe cy’ubukonje, kubura aho gukorera indirimbo muri Studio cyangwa se aho yajya kureba igitaramo.

Mu rugendo rwe arimo muri Amerika, avuga ko azahava asuye Radio zitandukanye agashaka n’uko yagirana ibiganiro n’abahanzi batandukanye kuburyo bashobora kuzakorana indirimbo, ngo azanagura umubano n’abandi bakora indirimbo/Producer kuburyo igihe runaka yazabiyambaza bibaye ngombwa.

Ku mugoroba wo kuya 15 ukuboza 2017, nibwo Humble Jizzo yahagurutse i kigali yerekeza muri Amerika, yerekeje muri Washington icyakora mbere yo kugerayo yabanje kumara iminsi ibiri i New York.

Humble yatembereye kunzu y’umukuru w’igihugu cy’Amerika Donald Trump, n’ibyishimo byinshi yatangaje ko atari kuhava adafashe agaragaza ko yishimiye kuba ageze k’unzu ya Trump yitwa Trump International Hotel and Tower.

Uyu muhani yageze no mu rubura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa