skol
fortebet

Huye: Charly&Nina bibwe n’abajura

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 abantu bataramenyekana binjiye mu modoka yari itwaye Charly&Nina batwara ibikoresho byarimo.
Ibi byabereye mu Karere Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho bari mu gahunda bafatanyije na MTN yo kuzengura kaminuza bakora ibitaramo hakaba hari hatahiwe Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Nyuma y’iki gitaramo, Charly na Nina bagombaga gukomereza akazi kabo mu kabyiniro kari muri Hotel Credo isanzwe imenyereweho kwakira no kugira (...)

Sponsored Ad

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2017 abantu bataramenyekana binjiye mu modoka yari itwaye Charly&Nina batwara ibikoresho byarimo.

Ibi byabereye mu Karere Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho bari mu gahunda bafatanyije na MTN yo kuzengura kaminuza bakora ibitaramo hakaba hari hatahiwe Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Nyuma y’iki gitaramo, Charly na Nina bagombaga gukomereza akazi kabo mu kabyiniro kari muri Hotel Credo isanzwe imenyereweho kwakira no kugira abafana benshi muri uyu mujyi wa Huye.

Nyuma yo gusoza igitaramo bakoreye muri Hotel Credo, aba bahanzikazi basuye mu mudoka bari bajemo basanga ibyo basizemo byose byiwe.Abajuru ngo batwaye ibikoresho birimo amasakoshe arimo ibyangombwa, amafaranga ndetse n’ibindi bintu nkenerwa abakobwa bitwaza mu ngendo.

Muyoboke Alex amaze kubwira UMURYANGO ko uretse ibikoresho bisanzwe banatwawe amatelefoni yabo ngendanwa.

Aba bombi bibwe ibikoresho bitandukanye
Tuvugana ku murongo wa Telefone ari mu nzira ajya mu Ruhengeri yabwiye Umunyamakuru wa UMURYANGO ko bibwe mu ijoro ryakeye kandi ko bamaze gutanga ikirego kuburyo Polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekane uwa yibye ibikoresho byari mu modoka.

Yagize ati “Nibyo batwibye ibikoresho bitandukanye byari mu modoka..Twamaze gutanga ikirengo ndizera Polisi ikomeje kubikurikirana.”

Tariki ya 1 Ukoboza 2017 Charlotte Rulinda wamamaye nka Charly na mugenzi we Fatuma Muhoza wiyise Nina bazashyira kumugaragaro Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’.Ku mpapuro zamamaza iki igitaramo bigaragara ko kizabera mu mugi wa Kigali mu mahema ya “Camp Kigali”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa