skol
fortebet

Hemenyekanye ibimenyetso bishya kuri telephone yafashe amajwi ashinja Prince Kid

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Telefoni yakoreshejwe hafatwa amajwi hagati ya Prince Kid n’umutangabuhamya "VBF" byahishuwe ko telefoni yari itarajya ku isoko kuko amajwi yafashwe tariki 16 Mata 2022 nyamara Iphone 14 yagiye ku isoko tariki 07 Nzeri 2022. Ni urubanza rwaranzwe no guhangana hagati y’ubushinjacyaha na Me Emelyne Nyembo wunganira Prince Kid.

Sponsored Ad

Imbere mu rukiko, urubanza rwa Ishimwe Dieudonne n’abamwunganira 2

Me Kayijuka Ngabo na Me Emelyne Nyembo rwasubukuwe haburanwa ku majwi. Ni urubanza rwarimo abashinjyacyaha baburanye urubanza kuva mu ntangiriro. Ni urubanza rw’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha. Ruri kubera ku Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge.

Rwaherukaga gusubikwa ku itariki 15 Nyakanga 2023. None tariki 15 Nzeri 2023 rwasubukuwe haburanwa ku kimenyetso cy’amajwi yafashwe hatanzwe uburenganzira n’umushinjacyaha mukuru.

Ubwo twari mu rukiko ku itariki 14 Nyakanga ubushinjacyaha bwagombaga gusobanura ikimenyetso bwashyize muri dosiye muri Kamena 2023 kandi bwatanze ikimenyetso cyasuzumwe n’umuhanga wo muri Rwanda Foresnic Institute.

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha

uhagarariye ubushinjacyaha yahawe umwanya noneho abanza kuvuga ko amajwi yashyizwe muri syyetm 23 Kemena 2023 atari ikimenyetso gishya bitewe nuko nubundi cyari cyashyizwe muri dosiye na mbere hose. Ati:”Amajwi mwavugaga ko yakorogoshowe ni umwimerere. Itegekeo ryerekeye ibimenyetso mu manza riteganya ko iyo ikimenyetso kirenze ubumenyi bw’umucamanza ubushinjacyaha bwitabaza impuguke kugirango zibashe gutanga ibisobanuro kuri icyo kimenyetso. Ni ya majwi yafashwe ashyirwa muri sysystem, twagaragaraje raporo yakozwe na Rwanda Forensic Institute. Umuhanga yagaragaje uko amajwi yafashwe. Ikiganiro cyabaye hagati ya Prince Kid n’uwo bari kumwe wahawe Code ya VBF”.


Umuhanga yagaragaje ko ayo majwi yafashwe n’igikoresho cy’ikoranabuhanga kandi ni umwimerere. Umushinjacyaha yasoje ahamya ko ariya majwi atigeze akorogoshorwa nkuko byagizweho impungenge n’uruhande rwa Prince Kid.

Ishimwe Dieudonne yahawe umwanya arisobanura

Yatangiye avuga ko ashaka gusaba urukiko kugaragaza ubwoko bw’amajwi. Niba ari ikiganiro cy’amajwi ya telefoni. Umushinjacyaha yavuze ko ari amajwi ye yafashwe na vbf bari kumwe baganira. Ni ikiganiro bagiranaga kirafatwa.

Me Emelyne Nyembo yavuze ko mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye hazatangwe ubutabera. Ubushinjacyaha bwavuze ko butanyuzwe n’imikirize y’urubanza. Me yabajije impamvu ayo majwi yafashwe. Ni ingingo iteganywa mu mategeko ko ubushinjacyaha bukuru bwakabaye bwaratanze uburenganzira mu ifatwa ry’ayo majwi. Hateganywa Whatsap, sms, telefoni ihamagara ntabwo habaho kugenekereza. Ati:”Ubushinjacyaha bwavuze ko ari amajwi bafashe kandi bihabanye n’amategeko”.

Me Emelyne Nyembo yibukije ko gufata amajwi bihabanye n’amategeko kuko ubuzima bwite bwa muntu burindwa n’amategeko. Yakomeje avuga ko kuri ayo amajwi nta hantu hagaragara yitwaje ububasha. Amajwi afite 16:47:10 Ubushinjyacyaha bwemeye ko bayakozeho. Me Emelyne yavuze ko ubushinjacyaha bwananiwe kwerekana umuhanga wayakoreye ubugororangingo.

Uruhande rwa Prince Kid rwagaragaje ko ariya majwi nta shingiro afite. Uru ruhande rwasabye ubucamanza gutanga ubutabera.

Me Kayijuka Ngabo yunze mu ryo Nyembo yavuze

Yagaragaje ko ariya majwi bigoye kwemera ko ari umwimerere. Ati:”Hari amajwi yaburagamo. Urukiko rutegeka ko azanwa hakarebwa niba ari umwimerere. Aya majwi rero si umwimerere. Ubushinjacyaha bwitabaje impuguke, ese iyi mpuguke yahawe ayahe majwi? Ibyahawe RFI ntaho bihuriye n’ibivugwa n’ingingo zerekana amajwi agomba gusuzumwa. VBF yavuze ko atigeze ahohoterwa. Ese ibimenyetso birakoreshwa ngo bikemure iki?”

Me Ngabo yasoje avuga ko urukiko rukwiriye kumva ko ibimenyetso bitandukiriye ku buryo bitagomba guhabwa agaciro.

Ubushinjacyaha bwasubijwe ijambo

Iyi raporo yashyizwe muri system yagaragaje ko isubiza igikorwa umuhanga yari yasabye gukora bisabwe n’ubushinjacyaha. Hari ibyaha bituma urwego runaka ruhabwa uburenganzira bwo kugenzura itumanaho;Ruswa, guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Ibyaha bya ruswa Prince Kid yarakurikiranyweho niyo mpamvu umushinjacyaha mukuru yataze itegeko ngo hasuzumwe ibiganiro kubera ari ibyaha bigoye. Ngaha rero ahitabajwe ibi bimenyetso. Itegeko rivuga ko urwego rubifitiye ububasha rushobora gufata amajwi y’abaganira akaba yasuzumwa. Ya majwi rero ntabwo ari ikimenyetso cyamushinja iki cyaha ariko ni ikimenyetso cyamushinja guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina no gusambanya undi ku gahato. Umushinjacyaha yavuze ko ariya majwi atashingiye ku cyaha cya ruswa kandi yafatiwe mu ruhume kandi ashobora gufatwa nk’ikimenyetso cyemewe. Mu manza z’inshinjabyaha ibimenyetso byose biremewe mu gihe nta tegeko ryishwe.

Ubushinjacyaha bwakomeje kwitsa cyane ku majwi yashyizwe muri dosiye ko ari umwimerere kandi yashyizwemo mbere ndetse anaburanwaho bihagije. Ati:”Nta kintu twahinduyeho ni ikiganiro hagati ya Ishimwe Dieudonne na VBF”.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko ariya majwi yashoboraga gukoreshwa ku bindi byaha birimo ruswa nubwo ubushinjacyaha bwasanze nta ruswa ariyo mpamvu yakoreshejwe ku bindi byaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko amajwi yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko uburenganzira bwatanzwe n’umushinjacyaha mukuru.

Inteko iburanisha yasabye buri ruhande kudasubira mu byo baburanyeho ahubwo bakagaruka ku ngingo nshya. Amajwi yafashwe na VBF (umutangabuhamya) ivuga ko iyo raporo itakabaye ikorwa kuko uwafashe amajwi ntabwo yigeze akoreshwa kuko bakasemo ibyo bashaka. Umucamanza yibukije Me Nyembo ko ibimenyetso byose bikoreshwa. Nyembo ati:”Ese ayo majwi kuki atakorewe raporo mbere hose? ayo majwi yari iminota 16, iminota 30, ese ubwo ayo majwi kuki bayakase?”


Yanagarutse ku ijambo uruhame. Avuga ko uruhame ari ahantu hateraniye abantu barengeje babiri
.

10:01

Prince Kid yavuze ko telefoni yafashe amajwi ari Iphone 14 kandi amajwi yafashwe 16 Mata 2022 mugihe iyi Iphone 14 yagiye ku isoko tariki 7 Nzeri 2022. Ayo majwi yafashwe telefoni itarasohoka kandi yari itaragera ku isoko. Ese yatunze telefoni itarasohoka? Prince Kid yakomeje yisobanura ko amajwi yafashwe n’uwarimo aganira na we . Yakomeje avuga ko ubutabera mu nyandiko mvaho yahakanye ko atahohotewe. Ese ubushinjacya uwo busabira ubutabera ni nde?

Ikindi kintu yikijeho ni ibijyanye n’amajwi. Ariya majwi yafashwe ari babiri si uruhame kandi Ubushinjacyaha barayakase kugirango bakuremo ibyo bashaka.

Ati:”Umuntu yeditinga bitewe n’ibyo ashaka gusohora. Rero icyo nemera ninjye wavuze ariko sinemera ibyo amajwi avuga. Reka mbahe urugero. Umugore wanjye yitwa Nyembo niwe twajyanye gusura Nyembo. Rero nubikata ugafata ibyo ushaka, uri bubyumvise Elsa azumva ko namwihakanye”. Prince Kid yasabye ko amajwi adahabwa agaciro. Yasoje avuga ati “Nyakubahwa mumbarire ntimuzemere ko ndengana narageze mu maboko yanyu!”.

10:09: Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buriregura ko butigeze buhindura amajwi

10:15: Ubushinjacyaha bwatonganye n’uruhande rwa Prince Kid hatangwa agahenge ku bufatanye n’umucamanza. Prince yavuze ko ibyiringiro bye biri mu biganza by’ubucamanza kuko Ubushinjyaha butamwifuriza ineza.

10:18 Perezida w’inteko iburanisha yapfundikiye urubanza. Umwanzuro uzasomwa ku itariki 13 Ukwakira Saa Tanu zamanywa.

Inkuru ya Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa