skol
fortebet

Ibintu 4 bitangaje wamenya kuri Miss Muheto Divine umufana ukomeye wa Rayon sport

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka 2022 , yahishuye byinshi byihariye abantu benshi batamuziho birimo no kuba arumufana ukomeye wa Rayon Sport .

Sponsored Ad

Muheto Divine uheruka gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda, yagarutse kuri byinshi bitazwi ku buzima bwe . Birimo abahanzi akunda , ibyo akunda kurya, ndetse n’amakipe akunda haba mu Rwada ndetse no hanze yarwo.

Miss Muheto Divine yahishuye ko akunda abahanzi 3 bo mu Rwanda.
Miss Muheto yavuze ko abahanzi nyarwanda akunda barimo Mike Kayihura, Bruce Melodie ndetse n’abanyamahanga barimo umuraperi Drake, Kendrick Lamar na Beyonce.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yahishuye ko ibanga rikomeye yakoreshe kugirango atsinde iri rushanwa ryari rikomeye , harimo imbaranga z’umuryango we warumushyigikiye ndetse n’inshuti ze zamubaye hafi mu bihe byose.

Muheto yambitswe ikamba mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe, asimbura Ingabire Grace wari ufite iry’umwaka ushize wa 2021.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.

Muheto yatoranyijwe nk’uhiga abandi 19 uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Miss Muheto yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda. Buri kwezi azajya ahabwa umushahara wa 800 000 Frw mu mwaka wose azamarana ikamba.

Mu bindi yemerewe harimo inkunga izatangwa na Africa Improved Foods mu gushyira mu bikorwa umushinga we. We na begenzi be icumi bageze mu cyiciro cya nyuma beremewe buruse na Kaminuza ya Kigali.

Muheto Divine Muheto Divine ni mwene Muheto Francis uyobora Polisi mu Majyaruguru. Yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls Gahini i Kayonza mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Uyu munyarwandakazi uvuga ko akunda guseka, avuga ko iyo agiye ku meza agasangaho ifiriti, amwenyura kuko asanzwe ayikunda, agakunda kubyina imbyino zigezweho ubundi no kureba film ngo ni ibintu bye by’umwihariko akaba akunda film ziteye ubwoba [Horror].

Ati “impamvu nkunda film ziteye ubwoba, ziba zifite inkuru utazi uko izarangira, akenshi film zisanzwe [adventure, drama, romantic] uba ukekeranya ngo zishobora kuzarangira wenda bariya babanye ishobora kurangira uriya agiye mu kindi Gihugu ariko ikiza cya horror movie uhora utegerezanyije amatsiko ikintu cyose kigiye kuba…ni byo byiza kurenza ibintu ushobora gutekereza uko bizarangira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa