skol
fortebet

Ibintu 5 bitangaje byabaye mu bukwe bwa The Ben - AMAFOTO

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa 23 Ukuboza 2023, umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza (Miss Rwanda) mu mwaka wa 2019.

Sponsored Ad

Ni ubukwe bwari bwitabiriwe cyane dore ko The Ben ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ariko na Miss Pamella akaba atoroshye kuko azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga akaba yaramamaye cyane nyuma yo kwitabira Miss Rwanda 2019.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wari wabanjirijwe n’undi wo gusaba no gukwa wabaye taliki ya 15 Ukuboza 2023, ubera Jalia Garden.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibintu 5 bitangaje byabaye muri ubu bukwe bwombi basize amateka mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda:
1. Mu gusaba no gukwa yagenze mu modoka ikodeshwa asaga miliyoni 1RWF


Umushoferi w’iyi modoka wanatwaye The Ben ajya gusaba Miss Pamella yatangaje ko ubusanzwe ikodeshwa 1,200,000RWF ku munsi.

2. Ubwo yari amaze guhabwa umugeni yarapfumye ashima Imana anaririmba indirimbo ziyihimbaza

Wakwibaza uti: "Ese yari afite ubwoba ko bari bumumwime?"
Njye navuga ko atari yo mpamvu kuko twabibutsa ko The Ben na Pamella bari bamaze igihe barasezeranye imbere y’amategeko bityo Pamella akaba yari yaramaze kuba umugore we nyine imbere y’amategeko. Ku bwanjye n’ubwo ntamuvugira, navuga ko ari ibinezaneza byari byuzuye umutima ndetse no kumva ko ageze ku cyo yahoze yifuza. Ikindi guhabwa umugishan’ababyeyi ni ikintu gikomeye cyane.

3 . Yanyanyagijweho amafaranga

Ni ibintu bitamenyerewe cyane mu muco nyarwanda, gusa kuri The Ben byarabaye. Ubwo yari amaze gusezerana imbere y’Imana, Incuti n’abavandimwe n’imiryango bageneye impano The Ben na Pamella bari bamaze gushinga urugo rushya.
Mu mpano bahakwe harimo n’amafaranga ndetse umwe mu batanze bene iyi mpano akaba yaranyanyagije kuri The Ben, asaga miliyoni 1.5RWF.
Alliah Cool nawe wari witabiriye ubu bukwe yamunyanyagijeho asaga ibinumbi 600RWF.

4. Meddy ufatwa nk’inkoramutima ya The Ben ntiyamutahiye ubukwe

Meddy na The Ben bafatwa nk’impanga mu muziki nyarwanda. Ikirenze kuri ibi aba bagabo bararuhanye dore ko n’igihe bafataga icyemezo cyo gucikira muri Amerika bajyanye. Bivugwa ko indirimbo ya Meddy My Vows yaciye ibintu yanditswe na The Ben ndetse uyu yanamutahiye ubukwe bwabwereye muri Amerika.

Benshi mu bakunzi ba The Ben na Meddy bumvaga ko mu bantu badashobora kubura mu bukwe bwa The Ben na Meddy arimo nyamara si ko byagenze kuko atigeze ahakandagiza ikirenge.

Meddy uri muri USA, yoherereje ubutumwa bwo kwisegura no kwifuriza ubukwe bwiza incuti ye The Ben aho yagize ati: "Ndatekereza ko mu bantu babanye na The Ben igihe kinini nshobora kuba ndimo, mbere yo kuba inshuti turi abavandimwe, umuntu witanga cyane, abamuzi bose, bamuzi nk’umuntu witanga witangira bagenzi be.
Ubu ntabwo byabashije gukunda kubera gahunda nyinshi z’imiryango n’akazi n’ibintu bitandukanye. Gusa nishimiye, twese twishimye.
Urukundo ruzabe rwinshi mu rugo rwanyu n’abari hafi yanyu, mu miryango n’inshuti zanyu."

5. The Ben yahawe inka 8 zose nk’impano ku munsi w’ubukwe bwe

The Ben yahawe inka umunani, zirimo inka inye yahawe n’imiryango yombi, Umutunzi witwa Eugene wo muri Nyagatare wamuhaye inka imwe, Godfather uzwi kuri Twitter wamuhaye inyana ebyiri ndetse n’inka yahawe na Alliah Cool.

TUMWIFURIJE URUGO RUHIRE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa