skol
fortebet

Ibisabwa kugira ngo umukobwa yiyandikishe muri Miss Rwanda 2017

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Kompanyi ya ’Rwanda Inspiration Back Up’ itegura ikanakurikirana ibikorwa bya Nyampinga [Miss Rwanda], yatangaje bimwe mu bigomba kugenderwaho kugirango umukobwa yemererwe guhatana muri Miss Rwanda 2017.
Ni ku nshuro ya Gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagiye gutoranywa Nyampinga uhiga abandi uburanga. Nyampinga uzatorwa azasimbura ku ntebe Miss Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda 2016 wandikishije amateka ubwo yitabiraga irushanwa rikomeye ku isi rya ’Miss World 2016’. (...)

Sponsored Ad

Kompanyi ya ’Rwanda Inspiration Back Up’ itegura ikanakurikirana ibikorwa bya Nyampinga [Miss Rwanda], yatangaje bimwe mu bigomba kugenderwaho kugirango umukobwa yemererwe guhatana muri Miss Rwanda 2017.

Ni ku nshuro ya Gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagiye gutoranywa Nyampinga uhiga abandi uburanga. Nyampinga uzatorwa azasimbura ku ntebe Miss Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda 2016 wandikishije amateka ubwo yitabiraga irushanwa rikomeye ku isi rya ’Miss World 2016’.

Aba ni bamwe mu bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda/ Photo:Internet

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid yabwiye Inyarwanda ko kwiyandikisha bitangira kuwa kane tariki 29 Ukuboza uyu mwaka.

Nk’uko byagiye bigenda mu myaka yatambutse byitezwe ko umukobwa uzatorwa agomba gushyira umukono ku muhigo aba yariyemeje gukora muri uwo mwaka aba afite ikamba. Byitezwe ko Miss Jolly nawe azerekana uko yesheje imihigo mu gihe cyose amaranye iri kamba.

Nyampinga uzatorwa azasimbura, Miss Mutesi Jolly umaranye ikamba umwaka.

Prince Kid anavuga ko atari byinshi byahindutse ku irushanwa. Akomeza avuga ko byinshi bizaba bisa n’ ibyabaye kubabanje. Kwiyandikisha bizajya bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda kuva tariki 29 Ukuboza 2016. Buri ntara enye n’Umujyi wa Kigali hazatoranywamo abakobwa batanu, bose hamwe bakaba ni 25 bazatoranywamo abazajya mu mwiherero (boot camp).

Ibisabwa uwiyandikisha:

- Kuba ari Umunyarwandakazi
- Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
- Kuba byibuze yararangije amashuri yisumbuye
- Kuba azi kuvuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa
- Kuba afite uburebure guhera kuri metero 1,70
- Kuba afite hagati y’ibiro 45 na 70
- Kuba atarigeze abyara
- Kuba yiteguye kuba mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe aramutse atowe
- Kudashaka umugabo mu gihe akiri Nyampinga
- Kuba yiteguye guserukira u Rwanda igihe cyose ahamagawe
- Kuba yiteguye gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga Miss Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa