skol
fortebet

Ibitangaje k’ubwiherero bwakoreshejwe Jay Z na Beyonce bugiye kugurishwa akayabo

Yanditswe: Friday 23, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubwiherero bwa kizungu bwakoreshejwe n’ibyamamare bikunzwe ku Isi, Jay Z n’umugore we Beyonce , bwashyizwe isoko rya cyamunara ryo kuri murandasi rya eBay kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 700 z’amafaranga y’u Rwanda . Ubusanzwe ibikoresho byakoreshejwe n’ibyamamare bikunze gushyirwa ku isoko bikagurishwa akayabo. Kuri iyi nshuro hashyizweho ubwiherero bugezweho benshi bita ubwakizungu, bwakoreshejwe n’umuraperi w’umuherwe Jay Z hamwe n’umugore we w’icyamamare Beyonce.
Ubu bwiherero bwashyizwe ku isoko (...)

Sponsored Ad

Ubwiherero bwa kizungu bwakoreshejwe n’ibyamamare bikunzwe ku Isi, Jay Z n’umugore we Beyonce , bwashyizwe isoko rya cyamunara ryo kuri murandasi rya eBay kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 700 z’amafaranga y’u Rwanda .

Ubusanzwe ibikoresho byakoreshejwe n’ibyamamare bikunze gushyirwa ku isoko bikagurishwa akayabo. Kuri iyi nshuro hashyizweho ubwiherero bugezweho benshi bita ubwakizungu, bwakoreshejwe n’umuraperi w’umuherwe Jay Z hamwe n’umugore we w’icyamamare Beyonce.

Ubu bwiherero bwashyizwe ku isoko ryo kuri murandasi rya eBay risanzwe rigurirwaho ibintu binyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bwiherero bwakoreshejwe n’iyi couple y’ibyamamare buri kugurishwa ibihumbi 2,400 by’amadolari ($2,400), aya mafaranga uyashyize mu ma nyarwanda ni akayabo ka miliyoni 2 n’ibihumbi 700.

Ubwiherero bwakoreshejwe na Jay Z na Beyonce bwashyizwe muri cyamurana kuri miliyoni 2Frw n’ibihumbi 700

Uwitwa Eric Ramos washyize ku isoko ubu bwiherero, ni umuyobozi wa kompanyi y’ubwubatsi yitwa Eric’S Architectural Salvage LA’ ikorera muri Los Angeles.

Mu kiganiro yagiranye na TMZ, yavuze ko ubu bwiherere bwabaga mu nzu ye yigeze guturwamo na Jay Z hamwe na Beyonce iherere mu gace ka Holmby Hills. Iyi nzu bayibayemo mu mwaka wa 2015 mu gihe cy’amezi 8.

Eric Ramos yatangaje ko yagurishije ibikoresho byari muri iyi nzu gusa akaba yashyizeho igiciro kiri hejuru ku bwiherero kuko ngo iyi couple yari yarabukunze ubwo yasuraga iyi nzu bwa mbere. Yagize ati: ’’Buriya bwiherero nibwo bwatumye bakodesha inzu yanjye. Bakibubona barabwishimiye. Mbere y’uko babubona Beyonce yari yatubwiye ko yifuza inzu ifite ubwiherero bwiza buri kumwe n’urukarabiro. Ubwo bayinjiragamo babubonye barabukunze’’.

Uwabushyize ku isoko avuga ko Beyonce na Jay Z bari barishimiye ubu bwiherero

TMZ yatangaje ko icyihariye kuri ubu bwiherero buri kugurishwa amafaranga menshi, ari uko bufite udukoresho twa zahabu dukoreshwa mu gufungura amazi.

TMZ ikomeza ivuga ko ikindi cyatumye ubu bwiherero buhenda ari uko bwakoreshejwe na couple y’ibyamamare ku Isi izwiho kuba itunze agatubutse kandi hari benshi bifuza gukoreshea ibikoresho iyi couple yakoresheje.

Ubu bwiherero bufite udukoresho dukurura amazi dukoze muri zahabu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa