skol
fortebet

Ibitangaje kuri YASUKE umunyafurika wa mbere wageze ku rwego rw’abarwanyi rwitwa samurai mu myaka 500 ishize

Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Ahagana mu myaka 500 ishize, umunyafurika muremure yageze mu Buyapani. Yaje kuba umunyamahanga wa mbere wageze ku rwego rw’abarwanyi rwitwa samurai, ubu ari gukorwaho filimi muri Hollywood.

Sponsored Ad

Azwi nka Yasuke, yageze ku rwego rwa samurai ku gihe cy’ubutegetsi bwa Oda Nabunaga, umuhinza (umukuru w’abarwanyi) w’igitangaza mu Buyapani wo mu kinyejana cya 16 ufatwa nk’umwe mu bunze Ubuyapani.

Mu 1579, Yasuke yageze ahitwa Kyoto - umurwa mukuru icyo gihe - byabaye igitangaza kuko abantu bamwe buriraga ibintu birebire kugira ngo bamurebe neza, umubyigano ngo watumye hari n’abapfa nk’uko umunyamateka Lawrence Winkler abivuga.

Mu mwaka umwe gusa, Yasuke yari amaze kugera muri uru rwego rw’abarwanyi bakomeye mu Buyapani, samurai. Ntiyatinze kuvuga neza ikiyapani no kujyana na Nabunaga ku ngamba.

Matsudaira Ietada, umusamurai mugenzi we, yandise muri ’ajenda’ ye mu 1579 ko Yasuke yari "yareshyaga na shaku 6 (1,88m)...yiraburaga cyane, uruhu rwe rwasaga n’amakara".

Ikigereranyo cy’uburebure bw’umugabo mu Buyapani mu 1900 cyari 1,57m. Bityo Yasuke yari nk’umunara ku bantu bo mu kinyejana cya 16 bari bagufi muri rusange kubera imirire mibi.

Uko yabaye umurwanyi ukomeye

Nta nyandiko zigaragaza igihugu n’igihe Yasuke yavukiye. Abanyamateka benshi bavuga ko yavuye muri Mozambique gusa hari n’abavuga ko yavuye muri Ethiopia abandi muri Nigeria.

Ikizwi gusa, ni uko Yasuke yageze mu Buyapani azanye n’umutaliyani w’umuyezuwiti witwa Alessandro Valignano wari mu bushakashatsi.

Uyu agaragara mu mateka yanditse hagati ya 1579 na 1582.

Hari abahanga bamwe bavuga ko yari umucakara, ariko biragoye kubyemeza.

Floyd Webb na Deborah DeSnoo, bari gukora amashusho mbarankuru kuri we, bavuga ko ibivugwa ko yari umucakara ari ibihuha byakwiriye cyane.

Madamazera Deborah ati: "Ntibyari gushobokera Yasuke kugera ku rwego rwa samurai mu gihe kitarenze umwaka iyo ataza kuba yari asanzwe ari umurwanyi".

Abagera ku rwego rwa samurai abenshi baba barahereye imyitozo mu bwana.

Ubucuri n’umuhinza

Yasuke yahuye na Nabunaga hashize igihe gito ahageze ahita amubona nk’umuntu w’ingenzi nk’uko aba bari gukora iyi filimi babivuga.

Yasuke icyo gihe ngo yavugaga ikiyapani gicye, abagabo bombi bahise baba inshuti nk’uko bivugwa n’umwanditsi Thomas Lockey wanditse igitabo kuri Yasuke.

Bwana Thomas avuga ko Yasuke yashimishaga Nabunaga amubwira inkuru zo muri Africa no mu Buhinde aho yari yaranyuze mbere yo kuza mu Buyapani.

Bwana Floyd Webb avuga ko kubera uburyo Yasuke yari amaze kumenya ikiyapani neza byatumye benshi bamukunda.

Ati: "Yari atandukanye n’abayezuwiti bo bari bazanye idini ryabo mu Buyapani".

Hari ibivugwa ko bahura bwa mbere, Nabunaga yategetse mwishywa we guha amafaranga menshi Yasuke.

Serge Bilé umunyamateka wo muri Côte d’Ivoire yatangajwe n’ibigwi n’amateka ya Yasuke nawe amwandikaho igitabo.

Yabwiye BBC ati: "Ibintu bitangaje bivugwa kuri uyu mugabo nibwo byanteye amatsiko.

Yasuke na Nabunaga bari bafite ibyo bahuje.

Nabunaga yakundaga cyane imikino njyarugamba kandi yafataga umwanya munini ari kuyitoza.

Yari umugabo utangaje kandi ukunda kugendana n’abantu b’abahanga kandi bafite ikinyabupfura.

Bwana Webb avuga ko Yasuke nawe yari umurwanyi w’igihangange.

Ko yakundaga kubyina no kwerekana ibyo bita -Utenzi, iyi ni injyana yo mu giswahili y’ubusizi n’ibigwi by’intwari.

Bwana Webb avuga ko Yasuke agomba kuba yaravaga mu majyaruguru ya Mozambique aho hari ibice bikoresha igiswahili.

Nabunaga nawe, yakundaga umudiho wa Noh ndetse bamwitaga nyirawo kubera uburyo yawukundaga.

Nabunaga yakunze cyane Yasuke ndetse akamufata nk’uwo mu muryango we.

Yasuke ni umunyafurika wari mu bantu bake bicaraga ku meza ya Nabunaga bagasangira.

Madamazera Deborah avuga ko "Nabunaga yashimagizaga ubutwari bwa Yasuke n’igihagararo cye yabifataga nk’iby’abagabo 10".

Izina rye ryakomeje kuvugwa n’ubu...

Ubwo Nabunaga yamushyiraga ku rwego rwa samurai ibi byari bitarigeze bibaho mbere mu Buyapani. Nyuma hari n’abandi banyamahanga baboneyeho.

Nk’umu-samurai wa mbere utaravukiye mu Buyapani, Yasuke yarwanye intambara nyinshi zikomeye ari kumwe na Oda Nabunaga.

Yari anahari ku ijoro rya nyuma rya Nabunaga ubwo umwe mu bajenerali be, Akechi Mutsuhide, yamwigometseho agatwika inzu ye Nabunaga agafatirwa mu cyumba akiyahura mu buryo bita seppuku.

Mbere yo kwiyica, yasabye Yasuke kumuca umutwe maze wo n’inkota ye akabishyira umuhungu we nk’uko umunyamateka Lockey abivuga. Ngo byari ikimenyetso cy’icyizere gikomeye.

Imyato ya Yasuke irangirira ahagana mu 1582. Itembagara rya Nabunaga ahiritswe n’abamugambaniye byatumye nawe ahunga, bivugwa ko yahungiye ku misiyoni y’abayezuwiti i Kyoto.

Nubwo amaherezo ye n’ay’ubuzima bwe atazwi kugeza ubu, Yasuke yakomeje kuba mu nkuru n’ibitekerezo by’Abayapani benshi ndetse yanditswe mu bitabo bimwe byaho.

Mu gitabo cy’abana cyitwa Kuro-Suke (Kuro - bivuga umukara mukiyapani), bavuga ko nyuma y’uko Nabunaga yiyahuye, Yasuke yajyanywe mu rusengero aho yahoraga mu nzozi z’ababyeyi be muri Afurika.

Ikinyamakuru cyandika imyidagaduro kitwa Variety kivuga ko Chadwick Boseman wakinnye filimi iheruka gukundwa ya Black Panther ari we uzakina muri iyi ya Yasuke iri gutunganywa.

Izaba ari filimi ya kabiri muri Hollywood ikinwe ku buzima bwa Yasuke.

Mu 2017, studio ya Lionsgate muri Hollywood yatangaje ko iri gutunganya filimi ku buzima bw’uyu samurai wa mbere w’umwirabura.

Imyaka 500 nyuma ye, ubuzima bwe buracyavugwa kandi bukabera bamwe urugero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa