skol
fortebet

Iby’imodoka Bahavu yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards bikomeje kugorana

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibibazo by’imodoka umukinnyi wa Filime Bahavu Usanase Jeanette yatsindiye mu irushanwa rya Rwanda International Movie Awards bikomeje kudogera nyuma y’uko atarayihabwa.

Sponsored Ad

Ni imodoka Bahavu yatsindiye ku wa 1 Mata 2023 ubwo hasozwaga irushanwa rya Rwanda International Movie Awards, ariko ntiyahita ayihabwa kuko hari amafaranga abategura iri rushanwa bari batarishyura Ndoli Safaris wari wemeye kubatwerera kimwe cya kabiri cy’ikiguzi cyayo.

Bahavu utari wizeye uko iki kibazo kizakemuka yaje kwigira inama yo kwiyambaza RIB ngo imufashe kwishyurizwa imodoka ye.

Abategura Rwanda International Movie Awards bakibona ko iki kibazo cyamaze kugera mu nzego zindi bihutiye kwishyura Ndoli Safaris kugira ngo arekure imodoka yari yabateyemo inkunga.

Akimara gucakira 6 250 000Frw afatwa nka kimwe cya kabiri cy’ikiguzi cy’iyi modoka, uhagarariye Ndoli Safaris yababwiye ko igisigaye ari ukwiga uko uzegukana iyi modoka azamamariza iki kigo.

Ibyo kwamamaza iyi sosiyete byari bikubiye mu byo ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwumvikanye n’ubwa Rwanda International Movie Awards ariko abahataniraga imodoka bo ntabwo bigeze babibwirwaho.

Kuva icyo gihe hatangijwe ibiganiro ku mpande zombi gusa ntibyagira icyo bitanga kuko Ndoli Safaris batanze andi masezerano yasubije ibintu inyuma kuruta uko byari biri.

Aya masezerano IGIHE ifitiye kopi avuga ko uyu mugore agomba guhabwa imodoka ariko iriho ibirango bya Ndoli Safaris mu gihe cy’umwaka.

Ibi byiyongeraho ko Bahavu agomba kwamamariza Ndoli Safaris mu gihe cy’umwaka ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse no mu bitaramo byose azitabira.

Icyakora uburyo bwo kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitaramo bwo ntabwo bwasobanuwe muri aya masezerano yagiye hanze ataranasinywa.

Aya masezerano ibiyakubiyemo ntabwo byanyuze Bahavu ndetse n’ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Awards, amakuru dufite kandi yizewe avuga ko ubu ikibazo cyamaze gusubira irudubi.

Nyuma yo gusoma aya masezerano ntibayishimire, amakuru ahari ahamya ko ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Awards bwasabye Bahavu kutongera kugirana ibiganiro na Ndoli Safaris ahubwo bo bakaba aribo babyigiramo.

Mu gihe ibiganiro bitarangira mu mahoro, amakuru ahari ahamya ko Bahavu yarega mu nkiko ubuyobozi bwa Rwanda International Movie Awards nabwo bugakurikirana ikibazo cya Ndoli Safaris.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa