skol
fortebet

Ibyahishuwe ku rukundo rw’ibanga Meddy agirana n’inkumi y’umunyamahanga-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Medard Jobert wiyeguriye muzika nka Meddy uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda wari umaze imyaka irindwi akorera umuziki muri Amerika, mu minsi yashize yakomoje ku rukundo rwe atifuje gushyira mu itangazamakuru mu myaka myinshi itambutse.
Uyu muhanzi yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye ahamya ko afite umukunzi ariko ko atifuza gutangaza amazina ye na byinshi bimwerekeyeho, yakoresheje imvugo ari kuri Radio Rwanda ati ‘Ndacyari gutereta’.
Iyo ugerageje gusoma mu nyandiko zitandukanye (...)

Sponsored Ad

Medard Jobert wiyeguriye muzika nka Meddy uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda wari umaze imyaka irindwi akorera umuziki muri Amerika, mu minsi yashize yakomoje ku rukundo rwe atifuje gushyira mu itangazamakuru mu myaka myinshi itambutse.

Uyu muhanzi yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye ahamya ko afite umukunzi ariko ko atifuza gutangaza amazina ye na byinshi bimwerekeyeho, yakoresheje imvugo ari kuri Radio Rwanda ati ‘Ndacyari gutereta’.

Iyo ugerageje gusoma mu nyandiko zitandukanye zivuga kuri Meddy ukanasesengura ibyagiye bimvugwaho usanga nta hantu na hamwe yemera ko afite umukunzi, byinshi kuri we usanga yivugira ibyo yagenderaho ahitamo umukobwa bakwiye gukundana.

Aho yagize ati “Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo noranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.”

Akunze kumvikana nk’ubivuga mu buryo busekeje; yakunze kuvugwaho gukundana na Priscillah ariko ntibyatinze, binavugwa ko yabaye mu rukundo na Knowless ari nacyo cyatumye ngo indirimbo batekerazaga gukora idashyirwa hanze bitewe n’uko na Lick Lick yamukundaga.

Uyu mukobwa uri kumwe na Meddy mu modoka niwe bivugwa ko baba bakundana
Aganira na KT Radio kuwa 29 Kanama 2017 yabajijwe niba hari umukobwa ari gutereta yasubije yirinda kugira byinshi atangaje gusa avuga ko ibiganiro hagati ye n’umukunzi we bikomeje.

Yumvikanishije ko atari mu rukundo ahubwo ko ari ‘Gutereta’ nk’imvugo imenyerewe mu basore b’iki gihe.Aha kandi yanavuze ko uwo mukobwa atari umunyarwanda.
Yagize ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda.”

Yavuze ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane anabihuza n’ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bakunda gushyira hanze ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ku bwanjye nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make.....“ Umukobwa nkunda ni umukobwa wiyubashye, umukobwa wiha agaciro, umukobwa ukunda abantu cyane, umukobwa witondera ibintu.”

Ibimenyetso bishimangira umubano w’ibanga n’umukunzi w’umunyamahanga uyu muhanzi yagiye abivugaho yitarutse, gusa yakunze kuvuga umugabe atuyemo ndetse n’Igihugu akomokamo.

Iyi nkumi ikomoka muri Ethiopia

Kuwa gatandatu 30 Nzeri 2017, ubwo yari mu gitaramo cya Airtel muri gahunda ya Tunga, Meddy yaje guhishura ko akundana n’umukobwa uba muri Amerika ariko ukomoka muri Ethiopia.

Ikindi gishimangira ko uyu muhanzi akunda uyu mukobwa n’uko yabwiye Radio Isango Star ako afite umukunzi ‘Atereta gake gake’ kuburyo ibimwerekeyeho byose azabitangariza abakunzi be.

Yagize ati ”Uwo naterese Slowly[Gake gake] nta wundi akomoka muri Ethiopia ariko aba muri Amerika.”Ibi yabwiye umunyamakuru Phil Peter ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cya Airtel.

Abajijwe niba hari amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi agaragaramo yasubije ko nta byinshi yabivugaho ahubwo ko abakunzi be bazajya babimenya umunsi ku wundi; ngo ni umukobwa uhuje ibyifuzo n’uwo yahoze yifuza.

Uyu mukobwa ukundana na Meddy bivugwa ko ashobora kuba ari we ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Ntwawamusimbura ‘ yanyuze benshi.Uyu mukobwa akoreshwa mu mashusho ndetse akinamo iminota irenga itatu.

Uyu mukobwa w’uburanga agaragara nk’udasanzwe ndetse muri ayo mashusho agaragara yerekana uburyo abakobwa bashobora gushidukira abasore bafite imitungo ariko badashobora kwitaho abakunzi babo mu bijyanye n’urukundo.

Meddy wageze mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, yigeze gufotorwa ari kumwe n’inkumi muri Hotel yari acumbitsemo; yirinze kugira byinshi atangaza ndetse niyifuza no kumva uwabimuzaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa