skol
fortebet

Ibyamamare byaraye bitaramiye bwa nyuma nyakwigendera Junior Multisystem [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibyamamare bitandukanye byiganjemo abahanzi nyarwanda bakunzwe baraye bataramiye bwanyuma nyakwigendera Producer Junior Multisystem uherutse kwitaba Imana, mbere y’uko ashyingurwa ku wa 2 Kanama 2023.
Abahanzi baraye bitabiriye uyu mugoroba wo gutaramira Junior Multisystem kuri uyu wa 1 Kanama 2023 harimo Tom Close, Riderman, King James, Butera Knowless, Oda Paccy, Bruce Melodie, Marina, DJ Pius, MC Tino, Bahati wahoze muri Just Family.
Uretse aba ariko kandi harimo Platini, Young Grace, (...)

Sponsored Ad

Ibyamamare bitandukanye byiganjemo abahanzi nyarwanda bakunzwe baraye bataramiye bwanyuma nyakwigendera Producer Junior Multisystem uherutse kwitaba Imana, mbere y’uko ashyingurwa ku wa 2 Kanama 2023.

Abahanzi baraye bitabiriye uyu mugoroba wo gutaramira Junior Multisystem kuri uyu wa 1 Kanama 2023 harimo Tom Close, Riderman, King James, Butera Knowless, Oda Paccy, Bruce Melodie, Marina, DJ Pius, MC Tino, Bahati wahoze muri Just Family.

Uretse aba ariko kandi harimo Platini, Young Grace, Kid Gaju, Tonny Unique, Uncle Austin, DJ Zizou n’abandi batandukanye babanye na Junior Multisystem mu rugendo rw’umuziki.

Buri muhanzi wari witabiriye uyu mugoroba yahabwaga umwanya akagira icyo avuga kuri Junior Multisystem hanyuma akaririmba agace gato ku ndirimbo bakoranye mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cye.

Abahanzi bitabiriye uyu mugoroba bagahabwa umwanya bashimiye umuryango wa Junior Multisystem kuba warareze umusore waje kuvamo ingirakamaro ku gihugu, akaba yarafashije benshi mu gukabya inzozi zabo.

Ku rundi ruhande ariko, binyuze ku mubyeyi abagize umuryango Junior Multisystem bashimiye abahanzi bakoranye kuko bamubaye hafi mu gihe yari arwaye n’ubu bakaba bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kumuherekeza.

Umubyeyi wa Junior Multisystem yavuze ko nk’umuryango batazigera bibagirwa uburyo abahanzi bababaye hafi mu bihe bikomeye amazemo iminsi.

Junior Multisystem yitabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2023 azize indwara y’impyiko yari amaranye igihe ariko atabizi, ni indwara yamufashe mu gihe yari ahanganye no gukira akaboko yari amaze igihe aciwe nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu 2019.

Mama wa Junior Multisystem yashimiye abahanzi babaye hafi y’umuryango wa nyakwigendera.

Umuhanzikazi Butera Knowless yaririmbye indirimbo ’Bagupfusha ubusa’ asimbura ijwi rya Princess Priscillah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa