skol
fortebet

Ibyamamare byihanganishije Producer Eliel Sando uri mu gahinda ko kubura umubyeyi

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niyonzima Eliel Sando wamenyekanye nka Eliel Sando mu gutunganya iminziki detse n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki 21 Nzeri 2022 Eliel abinyujije mu utumwa yasangije abamukurikira yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we ndetse amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Mu Kiganiro yagiranye n’Inyarwanda Eliel yavuzeko umubyeyi we yahitanywe na Cancer yo mu maraso aho yaguye mu Buhinde aho yari amaze iminsi itatu gusa agiye kwivurizayo kuko yagiye kuwa 19 Nzeri 2022.

Eliel yavuze ko umubyeyi we yari amaz igihe arwaye ndetse yanivurije ahantu hatandukanye hano mu Rwanda ariko ku bw’ibyago indwara ye kugaragara kugeza ubwo yagaragaye ari uko afashwe ibizamini bikoherezwa hanze ari naho bamenye indwara arwaye.

Avuga ko ubwo bamenyaga indwara arwaye aribwo hafashwe umwanzuro wo kumujyana mu Buhinde kuko ho bafite ubushobozi bwo kuba bayivura igakira ariko agatinda kujyanwa kubera ikibazo cy’ibyangombwa no kuba yari arembye cyane kuko byasabye kugenda mu ndege yihariye.

Eliel Sando mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Istagram yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiranye n’umubyeyi we ndetse n’urukuno rwamurangaga.

Ati"Nzahora iteka nibuka ibihe byiza twagiranye, urukundo rwawe kuri twe ndetse no kuri buri umwe, Ruhukira mu mahoro adashira mubyeyi".

Inshuti zabanye na Eliel Sando zirimo ibyamamare nka The Ben,Social Mulla Tijara ndetse nabandi bamwihanishije ndetse berekana ko babajwe n’igihombo cy’umuvandimwe wabuze umubyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa