skol
fortebet

Ibyamamare byitabiriye igitaramo cyo kwibuka no kwizihiza ubuzima bwa Dj Miller

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa DJ Miller washimiye abitabiriye igitaramo cyahurije hamwe aba DJ batandukanye ndetse n’inshuti z’umuryango, mu rwego rwo kwizihiza ubuzima n’ibikorwa by’uyu munyamuziki umaze imyaka ibiri yitabye Imana.

Sponsored Ad

Iki gitaramo cyahurije hamwe abarimo Passy Kizito, Dj Pius, Peace Jolis, Dj Julzz, Dj Diallo, DJ Tyga, Saxon, Memo n’abandi bahuriye kuri Norrsken ku mugoroba wa tariki 17 Ukuboza 2022.

Iki gitaramo nicyo cya mbere kibayeho kigahuza abantu batandukanye bifuza kuba hafi uyu muryango, kuko ibindi byabaye byifashishaga imbuga nkoranyambaga kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuryango wa DJ Miller washimiye abakomeje kuwereka urukundo binyuze mu bikorwa bikorwa bitandukanye.

Nigihozo Hope, umugore wa Dj Miller yagize ati "Byari byiza nubwo bitagenze uko twabitekerezaga, ariko icy’ingenzi kwari uguha umwanya abantu bose bashaka guha icyubahiro DJ Miller batagize amahirwe yo kubigeraho acyitaba Imana kuko hari mu bihe bya COVID19.”

Yakomeje agira ati "Ubu ndishimye cyane kuba ibi bibaye kandi ndashimira abantu babashije kuza, bakoze cyane, twumva urukundo batwereka biradufasha gukomeza ubuzima."

Nigihozo Hope avuga ko igikorwa nk’iki gihuza abakunda Dj Miller n’umuryango we kizakomeza kubaho mu rwego rwo kuzirikana ibyo yasize akoze.

Umunyamuziki Rickie Pius Rukabuza wamamaye nka Dj Pius wari witabiriye iki gitaramo, na we yavuze ko iki gikorwa gifasha abantu batandukanye kongera guhura n’umuryango wa DJ Miller ndetse no kuzirikana ibyo yasize akoze.

Yagize ati "Iki gikorwa kivuze ibintu byinshi, ni urwibutso rukomeye kuri twe. Ibi birongera bikaduhuza n’umuryango wa DJ Miller. Iyo ndi gucuranga hano mba nibuka indirimbo yakundaga."

Dj Pius asaba aba Dj kugira urukundo, kwigishanya, kuba hafi ya bagenzi babo kuko ubuzima ntawe buteguza.

Bivugwa ko hakiri ibindi bihangano DJ Miller yasize muri studio, ubu hakiri kurebwa uko byatunganywa neza bikajya ahagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa