skol
fortebet

Ibyo wamenya k’umpano zitangaje z’umuraperi J.Cole uri mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, May 2021

Sponsored Ad

Ku myaka 36 mu muziki akora neza amazemo imyaka irenga cumi n’ine ari mu baraperi b’igisekuru gishya biyubashye. Amaze gushyira hanze imizingo itanu, ikaba yaratumye yegukana ibihembo bikomeye anaca uduhigo tunyuranye. Si ibyo byonyine yanashinze inzu ikomeye itunganya umuziki kimwe n’umuryango udaharanira inyungu ufasha abantu banyuranye.

Sponsored Ad

J. Cole yavukiye mu kigo cya gisirikare cy’Abanyamerika giherereye i Frankfurt mu Budage ku wa 28 Mutarama 1985. Se ni umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wabaye mu gisirikare cya Amerika.

Nyina Kay, ni umunyamerika ufite inkomoko mu Burayi yabaye umukozi mu kigo cya United States Postal Service[USPS].

Se wa J. Cole yataye umuryango we. Ubwo uyu muraperi yari afite amezi umunani, nyina yabimukanye we na mukuru witwa Zach muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Fayetteville mu Mjyaruguru ya Carolina ari naho yakuriye.

J. Cole yasoje amashuri yisumbuye afite igiteranyo cy’amanota 4,2 ari no mu banyeshuri bari bafite amanota meza. Nyuma yakomereje amasomo ya Kaminuza muri St. John’s.

Uyu musore wigaga mu bijyanye na ‘Computer science’ yaje kubivamo atangira kwiga itumanaho n’ubucuruzi.

Yasoje kaminuza ari mu banyeshuri bafite amanota meza cyane ko yari afite igiteranyo cya 3,8 ariko ntabwo nyuma gusoza ishuri yahawe impamyabumenyi ye ahubwo yayihawe mu gitaramo mu 2015 icyo gihe avuga ko yari abereyemo amafaranga isomero ry’ishuri yigagamo ari naryo ryatumye impamyabumenyi ye ifatirwa.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari. Uyu muhanzi afite abana babiri. Ni umugabo wa Melissa Heholt barushinze mu ibanga mu mpera za 2015 bikaza kumenyekana mu 2016.

J.Cole akaba ari umwe mubaraperi b’abanyabigwi ku Isi no muri Amerika cyane ko yagiye yigwizaho ibihembo bikomeye. Uretse ibyo, ugiye kurondora ibihembo yahatanyemo byo bwakira bugacya kuko ni byinshi kandi bitari ibyo muri Amerika gusa.

Afite ibihembo umunani bya BET Hip Hop Awards, mu 2020 abikesheje indirimbo yitwa "A Lot" yakoranye na 21 Savage yatwaye Grammy Award mu cyiciro cya ‘Best Rap Song’.

Yatwaye igihembo cya Top Rap Album muri Billboard Music Award ndetse abitse ibikombe bitatu bya Soul Train Music Awards.

Ari kwitegura kugerageza gukina muri NBA

Uyu mugabo ni umwe mu bakinnyi beza ba Basketball. Yari umwe mu bakinnyi bakomeye muri uyu mukino ubwo yigaga muri St. John’s University. Gusa, yageze aho abivamo yita cyane ku muziki kuko ariwo yiyumvagamo kurusha ibindi.

Akenshi akunze kwerekana ubuhanga bwe muri Basketall akigaragaza nko muri NBA All-Star Celebrity Game n’ahandi. Mu 2020 umuraperi mugenzi we Master P yatangaje ko J. Cole we ubwe yamwibwiriye ko ari mu myitozo izamufasha kuba yakina muri NBA.

Yigeze kujya mu mitsi na Diddy
Muri Kanama 2013 byatangajwe ko J. Cole yafatanye mu mashati na P Diddy muri after party y’ibirori bya MTV Video Music Awards. Bivugwa ko icyo gihe byatangiye Diddy ashyamirana na Kendrick Lamar.

Ngo Diddy yashatse kumena inzoga kuri Lamar, uyu muraperi aritambika maze J. Cole na P Diddy batangira kujya mu mitsi. Nyuma y’amezi make ibi bivuzwe byagaragaye ko bashobora kuba baracoce amasinde yabo nyuma yaho bahuriye mu mashusho yo kwamamaza Revolt ya P Diddy ndetse banatera urwenya kuri beef yabo yari imaze iminsi ivuzwe.

Jay-Z ni ‘mentor’ wa J. Cole

Mu 2009 J. Cole yasinye amasezerano muri Roc Nation ya Jay-Z, icyo gihe yavuze ko uyu muraperi mugenzi we uzwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo yamusinyishije nyuma y’igihe kinini amuba hafi, amufasha.

Mu kiganiro Live With Steve Lobel, J. Cole yigeze kuvuga ko yagiye yigira byinshi kuri Jay-Z mbere y’uko bakorana ndetse hari utuntu tumwe tujyanye n’uko uyu muraperi yitwara ku rubyiniro yamwigiyeho ubwo yagiraga amahirwe yo gukorana ibitaramo nawe.

Ati “ Jay-Z yari ‘mentor’ wanjye na mbere y’uko nsinya muri Roc Nation. Uba ugomba kwiga no gufata utuntu ku muntu udasanzwe. Kuba narasinyanye nawe ni umugisha kuko yanyungura inama.

Mu 2020 J. Cole yashyize hanze ubwoko bw’inkweto yakoze afatanyije na Puma
Muri Gashyantare 2020, J. Cole yatangaje ko yagiranye ubufatanye na Puma ndetse bakaba baragombaga kujya banakorana ari nka Ambasaderi ushinzwe kwamamaza ibikorwa.

J. Cole yasinye aya masezerano agomba kugira uruhare mu ikorwa ry’ibicuruzwa bya Puma akanabimenyekanisha nk’uko umuyobozi w’iyi sosiyete ku Isi yose yabitangaje.

Ubwo bashyiraga hanze itangazo ry’ubufatanye banagaragaje filime ngufi ‘Sky Dreamer Shoes’ mu mukino wa 2020 NBA All-Star Game.
Muri Nyakanga 2020, J. Cole na Puma bashyize hanze inkweto bise PUMA RS-Dreamer.

Yaje mu Rwanda habura iminsi mike ngo asohore album nshya ya gatandatu izajya hanze ku wa 14 Gicurasi yise ‘Off-Season’.

Iyi album izabanzirizwa na filime mbarankuru iyivugaho yayise ‘Applying Pressure: The Off-Season’ yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 saa moya z’umugoroba. Ikorwa ryayo ryayobowe na The Scott Lazer.

J. Cole yavukiye mu kigo cya gisirikare cy’Abanyamerika giherereye i Frankfurt mu Budage ku wa 28 Mutarama 1985. Se ni umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wabaye mu gisirikare cya Amerika.

Nyina Kay, ni umunyamerika ufite inkomoko mu Burayi yabaye umukozi mu kigo cya United States Postal Service[USPS].

Se wa J. Cole yataye umuryango we. Ubwo uyu muraperi yari afite amezi umunani, nyina yabimukanye we na mukuru witwa Zach muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Fayetteville mu Mjyaruguru ya Carolina ari naho yakuriye.



Umugore wa J.Cole babyaranye abana 2

Umwana wa J.Cole

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa