skol
fortebet

Ibyo wamenya ku irushanwa rya Ruhago ryateguwe na Masai Ujiri rizabera mu Rwanda

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikipe ya Toronto Raptors n’Umuryango Giants of Africa, Masai Ujiri, yateguje ko ubwo inyubako ze “Zaria Court” zizaba zuzuye i Remera mu 2025, hazatangizwa irushanwa ry’umupira w’amaguru rikinwa ikipe imwe igizwe n’abakinnyi batanu kandi rizaba riri ku rwego rwo hejuru.

Sponsored Ad

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Kanama 2023, ubwo habaga umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibikorwe bye “Zaria Court”, i Remera ahegereye Stade Amahoro na BK Arena.

Ati “Dufite ibigo byiza bitandukanye hano, shampiyona y’abakina ari batanu tugiye gutangiza hano, mbere twatekerezaga kureba Chelsea, kureba nde, ubu turatekereza nk’abakinnyi ba ruhago. Ndashaka kuzakina umupira w’amaguru, ariko ntabwo tuzakinira mu kibuga kinini [cya Stade Amahoro], tuzahitamo inshuti zacu enye cyangwa eshanu, tuze dukina irushanwa ry’abakinnyi batanu bahanganye n’abandi.”

Masai Ujiri yakomeje avuga ko ibyo bizagerwaho binyuze mu kwiyandikisha kw’ibigo bitandukanye, bikishyura amafaranga yo kwitabira iryo rushanwa.

Ati “Ibigo byanyu bizajya byishyura amafaranga, mwiyandikishe muri iri rushanwa, noneho muze gukina batanu batanu. Muzishima ubwanyu, nibirangira muze mufate icyo kunywa hano, mwishyure andi mafaranga, mufate amafunguro meza, noneho mutahe. Mu mpera z’icyumweru, muzazana abana banyu ku kibuga murebe imikino ya Basketball. Iri rushanwa ry’abakina ari batanu rizaba ikintu gikomeye. Turabizi kandi nishimiye uyu mushinga.”

Uyu muyobozi w’Ikipe ya Toronto Raptors yahesheje Igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) mu 2019, yashimiye kandi ikigo QA Venue Solutions gicunga BK Arena, uburyo kibyaza umusaruro iyi nzu y’imyidagaduro. Ni cyo kandi gikurikirana iyubakwa rya Stade Amahoro iri kwagurwa, kigacunga Nyandu Eco-Park n’iyi Zaria Court ubwo izaba yuzuye.

Masai Ujiri yakomeje agira ati “Izi Arena na stade n’aha hantu hakwiye gukomeza gukora neza, atari kuzubaka ngo ubuze abantu kuzijyamo kugira ngo zikunde zikomeze gusa neza. Tugomba kugira agaciro [inyungu] ko kuba ibi bintu bikomeza gukora.”

Kyle Schofield uyobora QA Venue Solutions na we yashimiye Leta y’u Rwanda ko “mu myaka ibiri ishize, BK Arena imaze kwakira ibikorwa birenga 170.”

Zaria Court Kigali yashowemo imari na Masai Ujiri, ni umushinga w’iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.

Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka “Kigali Sports Hub” karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.

Biteganyijwe ko kizatanga akazi ku bagera kuri 500 mu bijyanye no kwakira abantu n’ubukerarugendo ubwo kizaba gitangiye ibikorwa byacyo muri Gashyantare 2025 mu gihe imirimo yo kucyubaka iteganyijwe kurangira mu Ugushyingo 2024.

Uyu mushinga uzaba ugizwe na hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y’ibiganiro.

Hazaba kandi hari ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.

Zaria Court Kigali igiye kubakwa ku buso bwa hegitari 2,4, izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa