skol
fortebet

Jennifer Lapez n’umukunzi we Alex Rodriguez batandukanye ku mugaragaro

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Icyamamare mu muziki Jennifer Lapez n’uwari umugabo we Alex Rodriguez bashyize ku mugaragaro ko batandukanye byeruye kandi ko bazakomeza kuba inshuti zisanzwe.

Sponsored Ad

Ni kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 nibwo , Today show yatangaje ko aba bombi ko batakiri mu rukundo rw’umugabo n’umugore.

Ryagiragira ati “Twamaze kubona ari byo byiza ko twakwibera inshuti zisanzwe ndetse no mu minsi iri imbere niko bizakomeza kumera. Tuzakomeza gukorana no gushyigikirana ku mishinga n’ubushabitsi duhuriyeho. Twifurizanya ibyiza hagati yacu ndetse n’abana bari buri umwe.”

Muri Werurwe uyu mwaka byavuzwe ko aba bombi batandukanye ariko bakagenda babihakana mu itangazamakuru.

Jennifer Lopez w’imyaka 51 na Rodriguez wahoze akina Baseball bari bamaze imyaka irenga ibiri babana nk’umugabo n’umugore ndetse bose bahuye nyuma yo gutandukana n’abo bari barashakanye mbere.

Uyu mugabo yatandukanye n’umugore witwa Cynthia Scurtis babyaranye abana babiri; Natasha ufite imyaka 16 na Ella ufite 12. Jennifer na we afite abana babiri b’impanga b’imyaka 12, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Marc Anthony.

Bombi bafite abana
Jennifer Lopez yigeze gukora ubukwe n’abakinnyi ba filime babiri ari bo Ojani Noa mu 1997 batandukana nyuma y’umwaka umwe na Cris Judd bakoze ubukwe mu 2001 bagatandukana mu 2003. Ubwo yari mu rukundo na Alex Rodriguez yari yaravuze ko nta gitekerezo afite cyo kubyongera.

Nyuma yo gutandukana na Marc Anthony mu 2011, Jennifer yafashe umwanya wo kwitekerezaho kugira ngo amenye icyamushimisha atabikesha umugabo.

Jennifer Lopez na Alex Rodriguez bemeje ko bakundana mu 2017, ndetse bombi babanaga n’abana babo. Muri Werurwe 2019, Alex Rodriguez ni bwo yambikiye uyu mugore impeta muri Bahamas.

Refe:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa