skol
fortebet

Icyamamare muri Cinema y’Ubuhinde Amitabh Bachchan na bamwe mu bagize umuryango we banduye Coronavirus

Yanditswe: Sunday 12, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa Filimi mu gihugu cy’Ubuhinde Amitabh Bachchan n’umuhungu we Abhishek Bachchan ndetse n’umukazana we n’umwuzukuru we,basuzumwe basanganwa icyorezo cya Covid-19 giterwa na virus ya corona.

Sponsored Ad

Uyu musaza w’imyaka 77 n’abagize umuryango we bapimwe basanganwa iki cyorezo nyuma yo kucyandura ntibahite bagaragaza ibimenyetso.

Abinyujije kuri Twitter ye,Amitabh yagize ati “abagize umuryango wacu n’abakozi baracyategereje ibisubizo.Abahuye nanjye mu minsi ishize bakwiriye kujya kwisuzumisha.”

Uyu musaza akimara gutangaza ibi,nyuma y’iminota mike n’umuhungu we Abhishek nawe usanzwe ari umukinnyi wa Filimi yahise atangaza ko yanduye iki cyorezo kimeze nabi mu Buhinde.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo nanone inkuru yakwirakwiriye ko na Aishwarya Rai Bachchan usanzwe ari umugore we Abhishek n’umwana wabo Aaradhya nabo banduye Coronavirus ariko bararwariye mu rugo.

Aba bose bahise bajyanwa mu bitaro bya Nanavati Hospital mu mujyi wa Mumbai.Aba bombi ngo bari bafite umuriro no gukora.

Aba bagabo bakunzwe cyane muri sinema basabye abafana babo ku isi yose kutagira ubwoba.

Amitabh Bachchan aherutse kugaragara mu matangazo asaba abaturage kudasuzugura Coronavirus bakayifata nk’ikibazo gikomeye.Ntabwo biramenyekana niba umugore wa Amitabh witwa Jaya Bachchan nawe wamamaye muri Cinema niba yaranduye.

Amitabh Bachchan n’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose muri cinema y’ubuhinde kubera filimi zgera ku 180 yagaragayemo zakunzwe zirimo nka Babuul,Khabi Khush Khabi Gham,Mohabbatein,n’izindi mu gihe umuhungu we yagaragaye mu yitwa Dus n’izindi.

Amakuru aravuga ko urugo rwa Amitabh Bachchan rwatewe imiti hamwe n’imodoka ze.Ntabwo muzehe Bachchan aheruka kugaragara muri sinema kubera imyaka ye iri hejuru.

Kugeza ubu,Ubuhinde nicyo gihugu cya 3 ku isi gifite abarwayi benshi ba Coronavirus aho abamaze kuyandura ari 820,916 barimo ibihumbi 22,123 yahitanye.



Coronavirus yageze mu rugo rwa Amitabh Bachchan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa