skol
fortebet

Icyamamare muri Football Tom Brady yavuze ku gutandukana na Gisele wahoze ari umugore we

Yanditswe: Wednesday 02, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Tom Brady umukinnyi w’icyamamare wa American Footbal yavuze ku gutandukana na Gisele Bündchen wahoze ari umugore we

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo Tom Brady na Gisele Bündchen batangaje ko bamaze gutandukana, nyuma y’imyaka 13 babana.

Mu kiganiro Tom Brady yagiranye n’umunyamakuru Jim Gray, yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo agumane na Gisele Bündchen ariko undi akabyanga.

Yavuze ko ari ibisanzwe mu buzima haba mu kazi cyangwa mu rugo hari igihe bitagenda neza.

Yagize ati “Wita ku murimo iyo uri mu kazi, wagera mu rugo ukita ku nshingano zihari, ibyo ukora byose ukora uko ushoboye ari nabyo nanjye nagiye gukora, kwita ku kazi no kuba umubyeyi”.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango, yavuze ko Gisele yamuhaye amahirwe yo gukemura ibibazo bari bafitanye ariko agasanga igihe cyararenze.

Yavuze ko umugore atigeze anyurwa n’ibyo yamukoreraga bituma baka gatanya.

Tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ko batandukanye byemewe n’amategeko.

Tom Brady w’imyaka 43 yashakanye na Gisele Bündchen ukomoka muri Brésil mu 2009, bakaba bafitanye abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Thomas Edward Patrick Brady akina American Football muri Tampa Bay Buccanneers muri Leta Zunze Ubumwe Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa