skol
fortebet

Icyo Eric Omondi wasesekaye i Kigali yijeje abitabira SEKA LIVE

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya uri bakomeye ku Mugabane wa Afurika, Eric Omondi yageze i Kigali ateguza gusigira ibihe byiza abanya-Kigali n’abandi bitabira igitaramo cy’urwenya cya Seka Live, agiye kwigaragazamo.

Sponsored Ad

Uyu munyarwenya yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana Saa kumi n’ebyiri zo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023.

Yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live kiba kuri iki Cyumweru guhera Saa Kumi n’imwe muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Eric Omondi uvuga ko ari Perezida w’Abanyarwenya muri Afurika, yavuze ko hari hashize igihe adataramira i Kigali, kandi yiteguye gutanga ibyishimo muri Seka Live. Ati “Hari hashize igihe, nongeye kugaruka i Kigali. Biraza kuba ari ibintu byiza, ni uguseka, ugakomeza ugaseka.”

Omondi yavuze ko yiteguye gutembagaza abantu mu gihe cy’amasaha abiri, avuga ko hakwiye kuba hari ‘Ambulance’ yo gutwara abantu baza guseka bagatembagara.

Yageze i Kigali ahasanga umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, Loyiso Ngola wageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Loyosi Ngolo yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali ku nshuro ye ya kabiri.

Yavuze ko yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda bahurira hamwe bagakora Umuganda, avuga ko ibi biri mu mpamvu zituma Kigali ihora isa neza.

Ati “Ubwo nari ngeze hano nanyuze ahantu mbona abantu bahuriye bamwe bari gukora isuku birantangaza. Niyo mpamvu inaha hahora isuku cyane nanjye ninjiye ndabafasha.”

Uyu munyarwenya ufite ibiganiro bitambuka kuri Netflix, avuga ko yiteguye kugaruka i Kigali agamije gusura ingagi zo mu birunga.

Ati “Numvise ko hano haba ingagi ariko sinigeze mbona umwanya wo kuzisura ariko ubutaha nzashaka umwanya mpagere.”

Iki gitaramo Eric Omondi yitabiriye aragihuriramo na Loyiso, Muhinde, Arthur Nkusi, MC Kash, Mavide na Pazzo bakora nk’itsinda.

Omondi ni umwe mu banyarwenya bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba badasiba mu itangazamakuru, biturutse ku nkuru z’urukundo, uburyo yizirika ku ruganda rw’imyidagaduro, kuvuga cyane ku ngingo ziba zigezweho muri Kenya n’ibindi bituma ahangwa ijisho igihe kinini.

Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bijya kure, bikanavuga ko n’uburyo yambara mu ruhame, uko yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga biri mu bitembagaza abantu mu bihe bitandukanye.

Ikinyamakuru Ke. Opera News mu myaka ibiri ishize cyo cyanasohoye inkuru cyavuzemo ko Eric Omondi mu mashuri yisumbuye yambaraga umwambaro w’ishuri mu buryo busekeje, kandi ko n’uburyo yitwara imbere y’ibyuma bifata amashusho bituma abantu batamukuraho ijisho.

Ibi ngo ni byo byamufashije gusohoka ku rutonde rw’abanyarwenya 10 bo muri Afurika basetsa cyane. Uyu mugabo yagize igikundiro cyanye nyuma y’uko atangiye kugaragara mu ruhererekane rw’ibiganiro by’urwenya ‘Churchill’.

Omondi ntiyigeze abura ku rutonde rw’abasakuje mu mashuri yisumbuye. Kandi benshi mu banyeshuri biganye bakunze kuvuga ko ‘buri jambo ryose yavugaga ryabaga risekeje’. Bati “Yaba ari mu ishuri cyangwa adahari, ntiyaburaga ku rutonde’.

Uyu mugabo uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Daystar University mu itagazamakuru n’itumanaho.

Yayibonye nyuma y’imyaka irindwi yari ishize ari ku ntebe y’ishuri (2003-2010). Ibi byaturutse ku kuba yarabuze amafaranga y’ishuri yasabwaga amashilingi 107,000 ni mu gihe we yari afite amashilingi 24,000.

Omondi yaherukaga i Kigali, ku wa 29 Ukuboza 2023. Mu 2019 nabwo yataramiye Kigali binyuze muri Seka Live.

Ifoto: Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa