skol
fortebet

Ifoto ya Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umwuzukuru we yazamuye amarangamutima ya benshi

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amafoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yishimanye n’imfura ye mu buzukuru yazamuye amarangamutima ya benshi bamwe bagaragaza ko banyurwa n’uburyo umukuru w’Iigihugu mu nshingano nyinshi aba afite aha umwnya umuryango we.

Sponsored Ad

Perezida Kagame udasiba kugaragaza amarangamutima aterwa no kuba afite abuzukuru be yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi mu mpera
z’iki cyumweru kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari yishimanye n’umwuzukuru we.

Abinyujije kuri konti ye ya Twitter, Perezida Kagame yasangije abamukurikira amafoto abiri ari kumwe n’umwuzukuru we, imwe ubona ko yanyuzwe
n’ibiganiro bari kugirana amuhanze amaso, indi yafashe ibiganza bye ubona ko bishimanye.

Mu gusangiza abamukurikira ayo mafoto anyuzwe cyane, Perezida Kagame yayaherekeresheje ubutumwa buvuga ko nyuma y’ibiganiro yagiranaga
n’umwuzukuru we, nta stress namba.

Ababonye iyi foto bayishimiye cyane, bagaragaza amarangamutima yabo.

Hari uwanditse ati " uri umubyeyi mwiza ubonera umwanya umuryango
we ”.

Uwitwa Mucyo ati " Uwangira basi iyo tapi bakankandagiraho".
Davy Lina ati "Yakuze Bambi".

Her Majesty "Mbega umunezero Abuzukuru uburinzi bw’Uwiteka bubahoreho".

Kuwa 6 Nyakanga 2019 ni bwo Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand bakoze ubukwe basezeranira muri Kiliziya Gatolika muri IFAK,abatumiwe mu bukwe bakirirwa muri Kigali Convention Centre.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2018.
Kuwa 19 Nyakanga 2020 ni bwo Ange na Bertrand bibarutse imfura yabo y’umukobwa ari nawe wagaragaye yishimanye na Perezida Kagame.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa