Igihozo Darine niwe wasezerewe ku nshuro ya kabiri mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 4545

Igihozo Darine yabaye umukobwa wa kabiri wasezerewe mu mwiherero w’amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2019, nyuma yo kutabasha kwitwara neza mu kizamini cyanditse bakoze,kuri SMS ndetse na bagenzi be ntibamutoye ngo akomeze.

Kuri uyu wa mbere taliki 21 Mutarama 2019, nibwo akanama nkemurampaka k’irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda kasezereye umukobwa wa kabiri mu mwiherero uwo akaba yabaye Igihozo Darine wari wambaye nimero 26 wakurikiye Higiro Joally waserewe mu ijoro ryo ku cyumweru.

Ku rutonde rw’amajwi yo kuri SMS, Mwiseneza Josiane yaje ku isonga n’amajwi 18,394, Bayera Nisha Keza aza ku mwanya wa kabiri na 10,471, Niyonsaba Josiane 10,033 kuwa 3, Mutoni Olive 9,919 uwa 4 mu gihe Uwicyeza Pamella 9,237 yabaye uwa 5.

Abakobwa 12 batsinze ikizamini ni Uwase Muyango Claudine,Gaju Anitha, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odile, Umukundwa Clemence, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan, na Murebwayire Irene.

Igihozo Darine na Umurungi Sandrine nibo babiri basigaye bagomba kuvamo umwe ugomba gutorwa n’abakobwa bakomeje, birangira Umurungi Sandrine ariwe utowe.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Dumbuli

    Uyu munsi hagomba kuboneka undi ugomba kureba hasi agana hanze agasohoka nta kureba inyuma agasigira umwanya umustar Mwiseneza Josiane umuvugizi wa rubanda rugufi. waje n’amaguru asitara amano yayasize ku mabuye none akazatahana imodoka adakoza ibirenge hasi, na cash amashuri n’akazi bihari.Yewe ni ibitangaza Imana ikora

    2 months ago

Inzindi nkuru

Nyuma ya Isimbi hadutse undi munyarwandakazi w’umuhanzi ukomeje gushyira...

Nyuma y’aho mu minsi yashize haje umukobwa witwa ISIMBI Noelline wari...
19 April 2019 Yasuwe: 4941 0

Miss Mwiseneza yerekanye umugabo ugiye kumubera umujyanama akamufasha muri...

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019...
19 April 2019 Yasuwe: 2136 0

Reba ubutumwa bw’ibyamamare bitandukanye birimo Anita Pendo,Tidjara...

Kimenyi Yves ni umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda muri iki gihe, Kimenyi...
18 April 2019 Yasuwe: 6339 2

Umuhanzikazi wo muri Uganda yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera...

Umuhanzikazi Lydia Jazmine yatunguye imbaga y’abantu mu gitaramo kubera...
18 April 2019 Yasuwe: 4416 2

Umuhanzi nyarwanda Gisa Cyinganzo yaciye ishene nyuma y’imyaka 2 ari i...

Nyuma y’imyaka ibiri Gisa cy’inganzo afungiye muri gereza ya Mageragere, uyu...
18 April 2019 Yasuwe: 3291 0

Zari agiye kurongorwa bwa kabiri n’umusore mushya nyuma ya Diamond[AMAFOTO]

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan wiyita The Boss Lady, nyuma...
17 April 2019 Yasuwe: 5089 2