skol
fortebet

Igikomangoma cy’u Bwongereza agiye gukora ubukwe n’umukinnyi wa filime

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry wo mu Bwongereza agiye gukora ubukwe n’umukinnyi wa filime w’umunyamerikakazi Meghan Markle umurusha imyaka 3.
Ubukwe bw’igikomangoma Harry na Meghan Markle, buzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Umukunzi we, Meghan Markle w’imyaka 36 y’amavuko azwi cyane nk’umugore ukomeye ufite inkomoko ku babyeyi babiri, umwe ni umwirabura undi ni umuzungu.
Azwi cyane muri filime z’uruhererekane zica kuri terevizi yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ikindi kandi azwiho (...)

Ikindi kandi azwiho n’uruhare rwe mu bikorwa by’ubugiraneza.

Inzu bazaturamo
Harry agejeje imyaka 33 y’amavuko akaba aza ku mwanya wa gatanu mu bashobora kuragwa ingoma y’ Ubwongereza.

Itangazo rimenyesha ibijyanye n’ubukwe bwabo ryasohotse mu ntangiriro z’ukwezi gushize.Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu mwaka ushize.

Muri 2013 nibwo hasohotse inkuru mu kinyamakuru Parismatch yavugaga ko mbere yo kujya ku rugamba muri Afghanistan, Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, yari afite umukunzi witwa Cressida Bonas ariko ngo aho agarukiye ntiyongeye kumubona ndetse ngo niyo yamuhamagara uyu mukobwa ntiyitabaga.

Mbere yo kujya ku rugamba muri Afghanistan, umubano wa Harry n’uyu mukunzi we ngo wari ntamakemwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa