skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’abakobwa 26 bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2023[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe SS Entreprise ritegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Burundi, ryasohoye amafoto agaragaza abakobwa 26 bahatanira kuvamo uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, bakoze igikorwa cyo guhitamo abakobwa 26 mu 124 bari biyandikishije bagomba kuzavamo umwe uzegukana ikamba.

Muri aba bakobwa harimo uwitwa Uwera Ricky Tricia wanditse amateka yo kuba mukobwa wa mbere wo mu bwoko bw’abatwa witabiriye Miss Burundi.

Sultan Suleiman ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, aherutse kubwira InyaRwanda ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwiza kandi abakobwa bakomeje gutinyuka kuryitabira, nk’urubuga ruzabafasha kurotora inzozi zabo.

Avuga ati “Ni ubwa mbere mu mateka y’Igihugu, umukobwa w’umutwakazi yitabiriye irushanwa rya Miss Burundi."

Ubwo ijonjora ryabaga, abakobwa bose bari bahatanye banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka, habanza kurebwa niba buri umwe yujuje ibisabwa, ibiro, uburebure, ibimuranga n’ibindi binyuranye.

Hitawe cyane ku kureba umushinga umukobwa ashaka kuzashyira mu bikorwa, uburyo awusobanura, uko abasha kumvikanisha ibitekerezo bye, uburyo avugira imbere y’imbaga n’ibindi bishingirwaho mu kwemeza umukobwa uhiga abandi.

Abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 batangajwe ni: Akimana Linda, Barungura Lyne Chella, Bazahica Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza Beraca, Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia, Irakoze Erica Aimée Carolle;

Ishimwe Ange Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria, Kaneza Ackissa Yvanna, Kanziza Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa, Mizero Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle Ange Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia ndetse na Uwimana Ange Belyssa.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n’Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana aherutse kuvuga ko iri rushanwa rya Nyampinga w’u Burundi, ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n’ubuhanga ‘bw’abakobwa b’abarundi’.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi zabo.

Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w’u Burundi. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba.









Ibitekerezo

  • Dusigaye tubivumba mu gihe iwacu twabyiboneraga. Oh lalaa! Igihe cyari kigeze ngo bigaruke pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa