skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’abarudikazi 11 bari guhatanira ikamba rya miss Burundi 2023[AMAOTO]

Yanditswe: Monday 29, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe habura iminsi micye ngo hamenyekane uzegukana ikamba rya nyampinga w’uburundi wa 2023 , ihere ijisho abakobwa b’uburanga 11 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’ihatana.
Aba bakobwa 11 batowe bavuye muri 26 barenze ijonjora ry’ibanze ryabaye ku wa 29 Mata 2023.
Iri rushanwa ryatangiranye abakobwa 142 biyandikishije kuva ku wa 22 Werurwe 2023, bahatanira ikamba ry’uhiga abandi mu bwenge, ubwiza n’umuco mu Burundi.
Abakobwa 11 bujuje ibisabwa bibageza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa (...)

Sponsored Ad

Mu gihe habura iminsi micye ngo hamenyekane uzegukana ikamba rya nyampinga w’uburundi wa 2023 , ihere ijisho abakobwa b’uburanga 11 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’ihatana.

Aba bakobwa 11 batowe bavuye muri 26 barenze ijonjora ry’ibanze ryabaye ku wa 29 Mata 2023.

Iri rushanwa ryatangiranye abakobwa 142 biyandikishije kuva ku wa 22 Werurwe 2023, bahatanira ikamba ry’uhiga abandi mu bwenge, ubwiza n’umuco mu Burundi.

Abakobwa 11 bujuje ibisabwa bibageza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe n’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr Nduwayo Cynthia, Daly Ngarambe na Ketty Ruhara.

Aba barimo Ngabirano Belle Ange Edissa, Keza Blandine, Ishimwe Netty Louange, Kezimana Mélissa, Barungura Lyne Chella, Irakoze Erica Aimé Carolle, Uwera Ricky Tricia, Kenguruka Clara, Igiraneza Ange Charlène, Mugisha Elsie Amandine na Ndayizeye Lellie Carelle.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Burundi 2023 bizaba tariki ya 16 Kamena 2023.

Uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500 Fbu.
Uzegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi azagenerwa 2.500.000 Fbu, Igisonga cya Kabiri azahabwa 2.000.000 Fbu naho umukobwa ukunzwe na benshi (Miss Popularity) azagenerwa 1.000.000 Fbu.

Ubwo iri rushanwa riheruka ku wa 6 Gicurasi 2022 Ngaruko Kelly ni we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022, ahigitse abakobwa 57 bari barihataniye.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa