skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’umukobwa w’umudiyasipora wamaze gusezerana na Sintex [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 24 Kamena 2023, ibwo Sintex uri mu bahanzi b’abahanga unafite ijwi riryohera benshi mu bakunda injyana ya Dancehall, yasezeranye mu Murenge n’inkumi y’uburanga bagiye kubana akaramata.

Sponsored Ad

Bivugwa ko Sintex amaze igihe akunda n’uyu mukobwa uba muri Canada nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa Ibanga.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Kabera Arnold ni mukuru wa Nkusi Arthur, umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda. Aba bombi bavuka kuri Mazimpaka Kennedy, umwe mu basaza bafite impano zihariye mu ngeri zinyuranye z’ubuhanzi.

Sintex yavutse mu 1989, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda. Aza mu Mujyi wa Kigali akiri umwana.

Yize amashuri abanza kuri La Colombière, nyuma ababyeyi baza kumujyana kwiga muri Uganda mu mashuri yisumbuye, agaruka mu Rwanda asoje. Yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi, afata n’amasomo yo gushushanya ndetse n’aya Bibiliya.

Kuva yasoza amashuri yisumbuye ntabwo yahisemo gukomeza amasomo ye ahubwo yahise ahanga amaso umuziki.

Yabanje gukora muri Ndori Supermarket mu gihe cy’umwaka ari we ushinzwe kuyikurikirana, yabitse amafaranga ashaka guhita ajya mu muziki aza kugira uburwayi bwatumye ayivuzamo yose arashira, nyuma akize aza gukomeza umuziki.

Uyu muhanzi yatangiye gukora indirimbo mu 2012 ariko mu 2017 aba aribwo atangira kumenyekana ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Why’ akimara gusinya amasezerano na Arthur Nation ahuriyemo na murumuna we Nkusi Arthur.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa