skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’umunyarwandakazi uri kuvugwa mu rukundo na Harmonize(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bw’umunyarwandakazi Munezero Rosine uzwi nka Dabijou urikuvugwa mu rukundo n’umuhanzi Harmonize uherutse gutandukana na Kajala yari yarambitse impeta.

Sponsored Ad

Urukundo rwa Dabijou na Harmonize rwatangiye kuvugwa nyuma y’uko uyu mukobwa asangije abamukurikira amafoto n’amashusho amugaragaza aryohewe n’ubuzima ku mucanga wo muri Tanzaniya nyuma biza kugaragara ko yari kumwe na Harmonize.

Amakuru yizewe ahamya ko kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2022, Harmonize amaze gutandukana na Kajala yahise yifatira uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi bari bamaze igihe babanye neza.

Aya makuru kandi ahuriranye n’uko Harmonize ubwe bwite, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko hari umukobwa uri kumukurura ku buryo mu minsi mike ashobora kwisanga mu rukundo.

Ubu butumwa yabukurikije amafoto y’imodoka eshatu, agaragaza ko yiteguye guha uyu mukobwa mushya yihebeye.

Dabijou uri kuvugwa mu rukundo na Harmonize mu 2017 yigeze kumvikana mu nkuru z’urukundo rwe na Nizzo Kaboss ndetse hashyirwa hanze amashusho bari gusomana.

Uyu mukobwa ukurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bakururwa cyane n’uko ateye, aherutse kuvugisha ukuri ahamya ko atari ko yavutse ahubwo yaje kwibagisha ngo abe ateye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa