skol
fortebet

Imana ntikora nk’abantu!Ndimbati yihaye intego ikomeye mu buzima bwe

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amasaha macye Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri sinema avuye muri gereza yashimiye Imana idakora nk’abantu ndetse n’abamubaye hafi mu mezi agera muri atandatu yari amaze afunze.

Sponsored Ad

Ndimbati yagizwe umwere n’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki 29 Nzeri 2022 ku byaha yashinjwaga birimo gusambanya umwana utagejeje imyaka.

Ni ikuru yashimishije abakunzi ba dimbati n’Abanyarwanda muri rusange nkuko bagiye babigaragaza ndetse bongera kumuha ikaze bamwewka ko urukumbuzi rwari rumaze kuba rwinshi.

Ndimbati nawe atazuyaje yahise yandika ubutumwa ashimira Imana yemeye ko arekurwa ndetse nabantu bamubaye hafi avuga ko iki ari igihe cyo kureba ibyubaka akarenga ibyahise.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati"Muraho neza nshuti zanjye? yambiii. Burya Imana ntikora nk’abantu, ubu nange nagarutse mu Gihugu. Mwarakoze cyane mwese kunsengera no kumba hafi. Mu byukuri mwanyeretse urukundo. Ndabibashimiye cyane mbikuye ku mutima. ubu ntakureba ibyahise ahubwo reka tureba icyakubaka gusa".

Ndimbati ubwo yavaga kuri Gereza i Mageragere aho yari afungiye yatemberejwe umujyi wa Kigali ndetse agenda aramukanya n’abantu mu rugendo yeretswemo urukundo n’abafana be bari mamukumbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa