skol
fortebet

Imbamutima za Diamond nyuma yoguhura na Perezida Kagame[VIDEO]

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku Mugabane wa Afurika, Diamond Platnumz, noneho yifashishije amashusho ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame, yongera kumushimira byimazeyo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wataramiye Abaturarwanda kuri iki Cyumweru mu gitaramo cy’amateka, yageze hagati ashimira Perezida Paul Kagame ku byo akomeje kugeza ku Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, yongeye kumushimira mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, buherekejwe n’amashusho ubwo Umukuru w’u Rwanda yamwakiriraga muri BK Arena.

Mu butumwa bwe, Diamond yateruye agira ati “Ndabashimira nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku miyoborere yawe ishikambye no kuba mwaranyakiriye mu Gihugu cyanyu mu ruzinduko nahagiriye.”

Diamond kandi yavuze ko anashimira umukuru w’u Rwanda ku bwo kwigoma byinshi aba afite byo gukora, ariko akabona umwanya wo kuza kwereka urukundo afitiye urubyoruko, ndetse n’uruhare agira mu guteza imbere impano, by’umwihariko kuba ejo hashize yaraje mu gitaramo cye.

Yakomeje agira ati “Umuhate wawe mu gukomeza gusigasira umuco no guteza imbere ubuhanzi, biduha urugero rwiza. Mwarakoze ku buryo mwanyakiriye ndetse no kuzana umwuka utanga imikoranire no kuyizamura.”

Diamond avuga kandi ko Igihugu avukamo cya Tanzania kizakomeza gukorana neza n’u Rwanda, mu by’ubuhanzi ndetse no mu kuzamura impano muri siporo.

Ati “Twishimira uburyo mwicisha bugufi, yaba ku Banyarwanda ndetse no ku bashyitsi nkatwe. Mu by’ukuri Afurika itewe ishema nawe.”

Muri aya mashusho, Perezida Kagame abwira Diamond mu rurimi rw’Ikiswahili ati “Wakoze akazi keza cyane.” Undi na we akamushimira cyane bigaragara ko afite amarangamutima menshi, agira ati “Ntushobora kumva uburyo ngushimira inkunga uha ibikorwa by’imyidagaduro na siporo.”

Ibitekerezo

  • nagendamush’ima

    Turishimye cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa