skol
fortebet

Imifanire idasanzwe y’abafana ba Mwiseneza Josiane yatumye atambuka yemye muri Boot Camp [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 06, Jan 2019

Sponsored Ad

Mwiseneza Josiane watumye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rikundwa ndetse rigakurikirwa bidasanzwe,yakoze agashya mu irushanwa ribanziriza kwinjira muri Boot Camp ubwo abafana be bamufanye bikagera ubwo abagize akanama nkemurampaka bananirwa kumubaza byimbitse nkuko babikoreye abandi.

Sponsored Ad

Mwiseneza yageze imbere y’akanama nkemurampaka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ahagana saa tatu z’ijoro, yakirizwa urwamo rw’ibyishimo abantu bose barahaguruka,bakoma amashyi abandi bavuza urwamo rw’impundu byatumye akanama nkemurampaka kananirwa kumvikana nawe birangira kamuretse asubira mu rwambariro asubije ikibazo kimwe gusa.

Rusaro Carine uri mu bari bagize akanama nkemurampaka yasabye Mwiseneza gusaba abafana be bagaceceka kugira ngo bumvikana arabikora,ariko ntibyagira icyo bitanga kuko aba bafana bari bakaniye bakomeje gusakuza birangira Mwiseneza abajijwe ikibazo kimwe cyarangiye bamusaba kwigendera

Rusaruro yamubajije ati “Nk’umunyarwandakazi wakuze ushishikarizwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, watubwira uburyo zigufasha?”

Mu gusubiza Mwiseneza yagize ati “Indangagaciro z’umuco nyarwanda ni nziza nanjye ndazemera. Uburyo zimfasha, icya mbere zishimangira ko ndi umunyarwandakazi, zintandukanya n’abanyamahanga kandi muri rusange zihesha ishema igihugu zikarushaho gushimangira umuco wacu.”

Mwiseneza Josiane yahamagawe ku nshuro ya nyuma mu bakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwihereroabifashijwemo n’uko abafana be bamuhundagajeho amajwi mu itora ryo ku mbuga nkoranyambaga ryasojwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero:
No. 33 Inyumba Charlotte uhagarariye Intara y’Iburasirazuba
No. 10 Mukunzi Teta Sonia uhagarariye Intara y’Iburasirazuba
No. 22 Keza Nisha Bayera uhagarariye Intara y’Iburasirazuba
No. 1 Uwase Muyango Claudine uhagarariye Amajyepfo
No. 26 Igihozo Darine uhagarariye Intara y’Iburasirazuba
No. 16 Uwase Sangwa Odile uhagarariye umujyi wa Kigali
No. 23 Teta Mugabo Ange Nicole uhagarariye Amajyaruguru
No. 35 Gaju Anitha uhagarariye Amajyaruguru
No. 9 Ricca Michaella Kabahenda uhagarariye Amajyaruguru
No. 19 Umurungi Sandrine uhagarariye Amajyepfo
No. 18 Murebwayire Irene uhagarariye Intara y’Iburasirazuba
No. 24 Umukundwa Clemence uhagarariye Amajyepfo
No. 6 Tuyishimire Cyiza Vanessa uhagarariye Amajyepfo
No. 32 Meghan Numwiza uhagarariye Umujyi wa Kigali
No. 13 Niyonsaba Josiane uhagarariye Amajyepfo
No. 29 Uwicyeza Pamella uhagarariye Amajyepfo
No. 21 Uwihirwe Yasipi Casmir uhagarariye Iburasirazuba
No. 15 Higiro Joally uhagarariye Intara y’Iburasirazuba
No. 20 Mutoni Oliver waturutse mu Majyepfo
No. 30 Mwisenza Josiane uhagarariye Intara y’Uburengerazuba.







Ibitekerezo

  • Amajyepfo 7iburasirazuba 7 amajyaruguru 3 Kigali 2 uburengerazuba 1abasore bage bajya gushakira mumsjyepfo Ni buarasirazuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa