skol
fortebet

Imigabo n’imigambi y’abakobwa bikimero n’ubwiza bagiye guhagarira u Rwanda muri Miss Eloquet Africa [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Abakobwa babiri Umutoni Cynthia na Niheza Deborah nibo batororanyijwe muri 45 bari mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu irushanwa ry’ubwiza ryitwa Miss Eloquent Africa ribera muri Nigeria,rishyize imbere ubukerarugendo n’umuco bya Afrika.

Sponsored Ad

Kujya muri iri rushanwa byasabye aba bakobwa na bagenzi babo kwiyandikisha, bageze aho bohererezwa ibibazo bakabisubiza kugeza bageze muri iki cyiciro kibanziriza icya nyuma.

Niheza Deborah w’imyaka 21 y’amavuko, utuye ku Kabeza mu mujyi wa Kigali, amenyereye amarushanwa y’ubwiza dore ko yanitabiye irushanwa rya Miss Rwanda2020. Avuka mu muryango w’abana bane (abahungu batatu n’umukobwa umwe), we akaba ari uwa gatatu. Ati "Nagiriwe umugisha wo kuba nyifite ababyeyi bombi". Yiga muri Mount Kenya University mu bijyanye n’ubucuruzi ’Business management’.

Mu makuru dukesha InyaRwanda Deborah yavuze imigabo n’imigambi afite muri iri rushanwa ,yagize ati “Mfite inzozi zo kuzaba umu Business woman w’icyitegererezo ku bamfatiraho urugero". Ni umwe mu bakobwa bari gushakishwamo abakobwa 25 bazajya mu mwiherero (Boot camp). Yavuze ko kuba iri rushanwa rishingiye cyane mu guteza imbere ubukerarugendo n’umuco bya Africa, bizamufasha guteza imbere umuco n’ubukerarugendo by’u Rwanda.

Akomeza agira ati” "Ikindi byamfasha kwiteza imbere na sosiyete ndimo muri rusange". Mu gihe Final y’iri rushanwa izaba muri Nyakanga 2021, Niheza Deborah yunze mu rya mugenzi we Umutoni Cynthia asaba abanyarwanda inkunga yo kumutora. Ati "Icyo nasaba abanyarwanda ni ukunshyigikira ndetse no kuntora uciye ku rubuga rwa Miss Eloquent Africa (misseloquentafrica.com/vote) ugakurikiza amabwiriza.

Umutoni Cynthia niwe mukobwa wa Kabiri uri guhatanira ikamba rya Miss Eloquent Africa, afite imyaka 22 y’amavuko, akaba atuye Nyarugenge mu Nyakabanda. Akaba yarasoreje amashuri yisumbuye muri Ecole Secondaire de Musambira, ubu akaba ari muri Kaminuza ya UTB.

Yagize ati “Icyo twifuza ni uko abanyarwanda badushyigikira, tukareba ko twagera mu cyiciro cya nyuma kuko turabakeneye cyane. Mu bindi byiciro akenshi byasabaga kuba umuntu yasubije neza. Twiteze guhagararira neza igihugu cyacu.”

Kwitabira iri rushanwa byasabaga kuba uzi Icyongereza, Igiswahili cyangwa Igifaransa ndetse n’imyirondoro yuzuye igaragaza ko uri umunyafurika.
Buri mukobwa yahabwaga ikizamini cy’ibazwa uko agenda atsinda akazamuka kugera ku cyiciro kibanziriza icya nyuma aho batangira amatora yo kuri internet na Instagram.

Miss Eloquent Africa izahemba abakobwa batandatu, aho uzegukana ikamba azahabwa ibihumbi 2000 $ (asaga miliyoni 2 Frw) n’imodoka nshya mu gihe uwa kabiri uzaba yabaye igisonga cya mbere azahabwa $1500 (asaga miliyoni 1,5 Frw).
Uzegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri azahabwa 1000$ asaga miliyoni 1 Frw.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazitabira iri rushanwa muri Nigeria muri Nzeri uyu mwaka. Ikamba rya Miss Eloquent Africa 2020 rifitwe na Pamela Manuel ukomoka muri Sierra Leone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa