skol
fortebet

Imitoma iraca ibintu, Miss Igisabo n’uwo bagiye kurushinga (Amafoto)

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017

Sponsored Ad

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka ‘Igisabo’ yashyize hanze amafoto agaragaza impeta y’abarushinze aca amarenga y’uko yaba agiye kurushinga n’umusore w’inzozi atifuza gutangaza.
Kuri iyi mpeta yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha yanditseho amagambo agaragaza ko afite inyota yo kurushinga gusa yongeraho ko atazi uwo bazarushinga mu gisa no kwerekana ko atakwerura ukuri neza.
Ni ibintu byatumye bamwe mu basore benshi biyumvamo akanyabugabo ko bashobora kuba amahitamo ye.Miss Uwase wabaye (...)

Sponsored Ad

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka ‘Igisabo’ yashyize hanze amafoto agaragaza impeta y’abarushinze aca amarenga y’uko yaba agiye kurushinga n’umusore w’inzozi atifuza gutangaza.

Kuri iyi mpeta yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha yanditseho amagambo agaragaza ko afite inyota yo kurushinga gusa yongeraho ko atazi uwo bazarushinga mu gisa no kwerekana ko atakwerura ukuri neza.

Ni ibintu byatumye bamwe mu basore benshi biyumvamo akanyabugabo ko bashobora kuba amahitamo ye.Miss Uwase wabaye nyampinga ukunzwe kurusha abandi wa 2017 (Miss Popularity) yagaragaje amafoto ayakurikiranyije.

Yabanje igaragaza impeta 2 hanyuma akurikizaho izindi, zose zigiye zanditseho amagambo agira ati “Nicaye ndatekereza… ndangije…nshushanya njye na we n’abacu… tuzageza 70 turi kumwe hanyuma twongere dutangirire kuri 0… Sinzi niba nkuzi gusa ndagukumbuye.”

Ibi byatumye benshi bibaza niba uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yaba agiye kurushinga n’umusore wamunyuze.Ikinyamakuru UMURYANGO twagerageje ku muvugisha ku murongo wa Telefone ariko ntibyakunda.
REBA AMAFOTO:

Ibitekerezo

  • ujgptdmtjt wjtgpad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa