skol
fortebet

Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya Shaddyboo na Manzi wavuye kumwerekana mu muryango

Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukunzi wa Shaddyboo yamuteye imitoma amubwira ko igihe cyose bakiri mu buzima, urukundo rwe ruzajya rumubona.

Sponsored Ad

Ni mu butumwa uyu musore yashyize kuri Instagram ye, maze agira ati: “Niba icyatsi gishobora gukurira muri sima, urukundo rushobora kukubona igihe cyose mu buzima bwawe”.

Ubu butumwa bwa Manzi bwaherekejwe n’amafoto n’amashusho yabo bombi baryohewe n’ubuzima.

Shaddyboo nawe yahise ajya aho batangira ibitekerezo ashyiraho udutima dusanzwe dukoreshwa n’abari mu rukundo.

Benshi mu bakurikirana uyu musore bahise batanga ibitekerezo bitandukanye ku mitoma yateye Shaddboo, aho hari uwagize ati: “Shaddyboo baramudutwaye!”

Jnot_Manzi7 wateye imitoma umukunzi we Shaddyboo, aherutse kumwereka umuryango we ndetse na Shaddyboo amwereka abana be babiri yabyaranye na Meddysaleh.

Shaddyboo wamaze kwerekanwa mu muryango w’umukunzi we, ahamya ko yakiriwe neza kandi yishimiye kunguka umuryango.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Shaddyboo yagize ati “Nishimiye kwinjira mu muryango mushya, banyakiriye neza kandi baranyishimiye kandi nanjye ni uko naranyuzwe!”

Ni amagamabo akurikira ayo yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto y’ibihe yagiranye n’umuryango w’umukunzi we.

Ati: “Umuryango uturukamo ni ingenzi, ariko uwo wikoreye niwo wa mbere”.

Uyu mugore yavuze ko yishimiye igikorwa umukunzi we yakoze cyo kumwerekana mu muryango cyane ko nabo bamumwishyuzaga kenshi.

Ati: “Mama we yahoraga amunyishyuza, yahoraga amubwira ati ko utaduhuza n’uwo mukobwa mukundana. Bitewe n’uko asura umuryango we rimwe mu mwaka, yahisemo guhita abyitaho”.


Kuva muri Werurwe 2022, Shaddyboo yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Jeannot Manzi usanzwe utuye muri Kenya. Shaddyboo yahishuye ko uyu musore bari bamaranye imyaka myinshi ariko badakundana.

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.

Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa