skol
fortebet

Imyaka ibaye 2, Selena Gomez ayoboye kuri Instagram-URUTONDE

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Selena Gomez yongeye kwesa agahigo aza ku mwanya wa mbere mu bantu b’ibyamamare bakurikirwa cyane [Followers] ku rukuta rwa instagram.
Iyi ni inshuro ya kabiri, Selena Gomez yisanga ku mwanya wa mbere mu bakurikiwe cyane kuri instagram. Ni nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 nabwo yari yasizanze kuri uwo mwanya. Selena Gomez uyu mwanya yawukuyeho umuririmbyi Justin Bieber, bahoze bakundana wari ufite ifoto yakunzwe na benshi kuri Instagram. Ifoto ya Selena Gomez (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Selena Gomez yongeye kwesa agahigo aza ku mwanya wa mbere mu bantu b’ibyamamare bakurikirwa cyane [Followers] ku rukuta rwa instagram.

Iyi ni inshuro ya kabiri, Selena Gomez yisanga ku mwanya wa mbere mu bakurikiwe cyane kuri instagram. Ni nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 nabwo yari yasizanze kuri uwo mwanya.

Selena watandukanye na Justin Bieber, ayoboye kuri instagram mu gukurikirwa

Selena Gomez uyu mwanya yawukuyeho umuririmbyi Justin Bieber, bahoze bakundana wari ufite ifoto yakunzwe na benshi kuri Instagram. Ifoto ya Selena Gomez iza ku mwanya wa mbere kuva uru rubuga rwashingwa.

Selena [umukunzi w’igihe kinini wa Justin Bieber] yashyize kuri konti ya instagram Ifoto afite icupa rya Coke, kuva icyo gihe kugeza ubu imaze gukundwa [Likes] inshuro zisaga miliyoni esheshatu.Icyo gihe, uyu mukobwa yatangaje ko amagambo ari ku icupa ahuye neza na lyrics z’indirimbo ye "Me & The Rhythm".

Muri Kamena 2016 Selena Gomez nabwo yaje ku mwanya wa mbere mu bantu bakurikiwe cyane kuri Instagram, icyo gihe yari afite ababarirwa muri miliyoni 89.2. Muri Nzeli uyu mwaka, yujuje miliyoni ijana mu gihe hari hashize ukwezi kurenga nta kintu yandika kuri Instagram

Ifoto ya Selena Gomez niyo yakunzwe cyane kuri instagram

Urutonde rw’abakurikirwa cyane kuri instagram, usangaho ibyamamare muri muzika gusa nka Taylor Swift (akurikiwe n’abantu miliyoni 94), Ariana Grande ( akurikiwe n’abantu miliyoni 90) , Beyonce (kurikiwe n’abantu miliyoni 89), na Kim Kardashian (akurikiwe n’abantu miliyoni 88. Kugeza ubu, Selena Gomez akurikiwe n’abantu barenga miliyoni 104.

Instagram, ikoreshwa n’abantu babarirwa muri miliyoni 500 buri kwezi mu buryo buhoraho.Yashinzwe na Kevin Systrom na Mike Krieger mu Kwakira 2010 itangirira muri San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Instagram, kwaguka kwayo byatanze umusaruro kubayishinze kuko muri 2012, rwaguzwe na Mark Zuckerberg nyiri Facebook.Mu mpera za 2014, Kevin Systrom yatangaje ko abantu bakoresha uru rubuga bamaze kugera muri miliyoni 300 naho amafoto amaze gushyirwaho akaba arenga miliyoni 150.

Urutonde rwa konti icumi zikurikiwe cyane kuri Instagram:

1. Instagram: ikurikiwe n’abantu miliyoni 201
2. Selena Gomez: akurikiwe n’abantu miliyoni 104
3. Taylor Swift: akurikiwe n’abantu miliyoni 94
4. Ariana Grande: akurikiwe n’abantu miliyoni 90
5. Beyonce: akurikiwe n’abantu miliyoni 89
6. Kim Kardashian: akurikiwe n’abantu miliyoni 88
7. Cristiano Ronaldo: akurikiwe n’abantu miliyoni 83
8. Kylie Jenner: akurikiwe n’abantu miliyoni 80
9. The Rock: akurikiwe n’abantu miliyoni 72
10. Kendall Jenner: akurikiwe n’abantu miliyoni 69

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa