skol
fortebet

Incamake y’ubuzima bwa Rugamba Cyprien wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sponsored Ad

Umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umuririmbyi benshi bafata kugeza ubu nk’umuhanuzi Rugamba cyprien wibukwa ku nshuro ya 27, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, ibihangano bye bikaba ari umurage ukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Rugamba yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935. Rugamba yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina, akaba yaramuhimbiye imitoma myinshi amurata imico n’uburanga. Uretse ko uyu mukobwa yaje kwicwa aroshywe mu mazi mu mwaka w’1963, ibi bikaba byaramubabaje cyane, ariko yaje kwishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza wari ubereye nyina wabo wa wundi wa mbere.

Ni kuri izo nshuti ze ebyiri rugamba yatangiriyeho guhimba ibisigo, twavugamo amibukiro, cyuzuzo n’ ibindi byinshi. Nyuma Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’ 1965.

Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zisingiza Nyagasani.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.

Mu byaranze Rugamba cyprien harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri jenoside bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa