skol
fortebet

Indirimbo nshya ya Yvan Muziki yakoranye na Marina yategetswe kuyisiba

Yanditswe: Friday 05, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Yvan Muziki yategetswe na The Mane Music inzu isazwe ifasha umuhanzi Marina gusiba indirimbo “Aho “ yakoranye na n’uyu muhanzikazi iri kuri EP ye nshya yise ‘True Love’ yitegura gushyira hanze.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ni bwo Yvan Muziki yasohoye ifoto iteguza abantu EP ye nshya yise ‘True Love’, iriho indirimbo nka "Urugo ruhire" ya Massamba, uyu muhanzi yasubiranyemo na Marina, "Yuda" ndetse na "Aho" na yo yahuriyemo n’Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina.


Mu makuru dukesha Ikinyamakuru Igihe aravuga ko ubuyobozi bwa The Mane Music butishimiye kuba Yvan Muziki yarafashe indirimbo ebyiri yakoranye na Marina akazihuriza kuri EP imwe.

Nyuma yo kutabyishimira bwamusabye gusiba imwe muri izi ndirimbo, akabona gusohora ‘Urugo ruhire’ yari yamaze no gufatira amashusho.

Icyifuzo cya The Mane Music cyahise gishyirwa mu ngiro, nyuma y’iminsi mike Yvan Muziki ahita asohora urundi rupapuro ruteguza abantu EP ye nshya igizwe n’indirimbo "Urugo ruhire" ya Massamba basubiranyemo na Marina, "Yuda" na "Mtima" yakoze we wenyine.

Yvan Muziki wasabwe gusiba iyi ndirimbo hari amakuru avuga ko atanemerewe kuyisohora kugeza igihe ubuyobozi bwa The Mane Music buzamuhera uburenganzira.

Icyakora nubwo havugwa aya makuru, ku rundi ruhande hari amakuru avuga y’uko Yvan Muziki ari mu rukundo na Marina ndetse ari nabyo byamworohereje gukora izi ndirimbo mu buryo butaganiriweho byimbitse n’ubuyobozi bwa The Mane Music.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa