Ingengabihe y’igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2018

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 8 January 2018 Yasuwe: 399

Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva muri 2014 berekanye ingengabihe y’uko igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2018 kizagenda.

U Rwanda rufite ba Nyampinga barindwi; muri bo hakaba harimo umwe watowe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abandi batandatu bamaze gutorwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Aba ni Miss Rwanda 1994 Uwera Delira, Miss Rwanda 2009 Bahati Grace, Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane,Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly na Iradukuda Elsa 2017.

Miss Elsa witegura gutanga ikamba

Tariki ya 13 Mutarama 2018 : Mu Ntara y’Amajyaruguru , mu Karere ka Musanze muri La Palme Hoteli

Tariki ya 14 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burengerazuba , mu Karere ka Rubavu muri Hill View Hoteli

Tariki ya 20 mutarama 2018: Mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Huye ni muri Credo Hoteli

Tariki ya 20 mutarama 2018: Mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Huye ni muri Credo Hoteli

Tariki ya 21 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burasirazuba , mu karere ka KayonzaSilent Hill Hoteli

Tariki ya 27 mutarama 2018: Umujyi wa Kigali ni muri Hill Top Hoteli mu karere ka Gasabo

Kwiyandikisha bikorwa ku rubuga rwa internet aho umukobwa aca kuri www.missrwanda/registration

Imodoka izahabwa nyampinga w’u Rwanda 2018

Tariki 10 Gashyantare 2018 hazabaho irindi jionjora ry’ibanze rizitabirwa n’abakobwa mirongo 30 aho biteganyijwe ko hazavanwamo 20 akaba ari nabo bajyanwa mu mwiherero(Boot Camp) aho kuba cumi na batanu nk’uko byari bisanzwe.

Kugeza ubu abategura iri rushanwa baratangaza y’uko abakobwa barenga 150 biganjemo abiga muri Kaminuza zitandukanye aribo bamaze kwiyandikisha mu bashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda wa 2018(azagaragirwa n’ibisonga bibiri) uzambikwa ikamba asimbura Iradukunda Elsa w’imyaka 20 y’amauko bizabera muri Convention Centre mu mujyi wa Kigali , Tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Anastasie yageze muri Phillipine hagezweho icyiciro cyo kwiyerekana...

Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ya Miss Earth 2018,...
15 October 2018 Yasuwe: 405 0

Mu Rwanda hagiye gutegurwa igitaramo cyo guhuza ibyamamare kuko nta rukundo...

Umuyobozi wa The Mane ariwe Bad Rama yavuze ko agiye gutegura igitaramo...
15 October 2018 Yasuwe: 194 0

Assia yatangaje ikintu abasore bamubwiye ko bakunda ku mubiri...

Yavuze bamwe mu basore baganiriye nawe bamuhishuriye ko aseka.
15 October 2018 Yasuwe: 1405 0

Bobi Wine ubuyobozi bwamwimye Stade byongera biteza umwiryane mu...

Bobi Wine umwe mu bahanzi ndetse akaba n’umudepite ufite abantu benshi...
15 October 2018 Yasuwe: 334 0

Mu magambo yuzuye amarangamutima,Kizito Mihigo yagize icyo yisabira...

Umuhanzi Kizito Mihigo umaze hafi ukwezi afunguwe binyuze mu mbabazi yahawe...
15 October 2018 Yasuwe: 1471 0

Mutoni Assia yatangaje ibyo umusore wifuza kwigarurira umutima we agomba...

Assia yavuze ko umusore ufite ijwi ryiza ,uzi kwita k’umukunzi we ,ndetse...
14 October 2018 Yasuwe: 2695 1