skol
fortebet

Inkumi yaguye igihumure akizwa no guhobera Meddy (AMAFOTO+VIDEWO)

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 02 Nzeri 2017 umunyabigwi Meddy yataramiye mu Karere ka Bugesera i Nyamata mu gitaramo cya Mutziig Beer Fest 2017 cyabereye kuri Golden Tulip Hotel, umwe mubakobwa bari bitabiriye iki gitaramo yaguye igihumure ararira bishyira cyera akizwa no guhoberana na Meddy.
Amashusho yafashwe ndetse n’amafoto agaragaza iyu mukobwa yambaye ingofero y’umutuku ndetse n’imyenda yiganjemo ibara ry’umutuku. Yariraga cyane avuga ko ‘adashaka y’uko Meddy amusiga’ abajijwe impamvu yumvikanaga (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 02 Nzeri 2017 umunyabigwi Meddy yataramiye mu Karere ka Bugesera i Nyamata mu gitaramo cya Mutziig Beer Fest 2017 cyabereye kuri Golden Tulip Hotel, umwe mubakobwa bari bitabiriye iki gitaramo yaguye igihumure ararira bishyira cyera akizwa no guhoberana na Meddy.

Amashusho yafashwe ndetse n’amafoto agaragaza iyu mukobwa yambaye ingofero y’umutuku ndetse n’imyenda yiganjemo ibara ry’umutuku. Yariraga cyane avuga ko ‘adashaka y’uko Meddy amusiga’ abajijwe impamvu yumvikanaga avuga ko ‘yamuheruraga cyane ndetse ko yifuzaga ko bagumana.’

Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’imbaga yiganjemo abakobwa benshi b’ikimero, benshi bari banyotewe no kubona Meddy wari umaze imyaka 7 adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu mukobwa yakomezaga kuvuga ko Meddy atamucika.

Uyu mukobwa ari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, yaje kugira ikibazo cyo kurwara urukundo[indege] agwa igihumure, aza gukizwa no guhobera Meddy , wabonaga byamurenze ndetse atabasha kuvuga icyo yashoboraga ni ukurira gusa .

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Meddy yavuze ko ashima Imana yamuhaye impano isendereza amarangamutima mu bandi, yemeje ko nta kindi kiba cyibyihishe inyuma ari urukundo abafana be baba bamukunda, kubera kubaririmbira indirimbo zizamura amarangamutima kandi abakobwa bakaba bakorwa ku mutima n’indirimbo nk’izi.

Meddy ati ’Ibi bituma nshima Imana yampaye impano inyura benshi’.

Muri iki gitaramo abakobwa benshi bakunda Meddy bagiye barira ariko abenshi muri bo ntibabonye amahirwe yo kuvugana nawe ngo bashire akangononwa n’urukumbuzi bari bamufitiye.

Meddy yageze mu Rwanda ku wa 26 kanama 2017, yasanganiwe n’abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abiganye nawe bari baje kumwakira. N’ibyishimo byinshi abo mu muryango we bavuze ko bishimiye kongera kubona umwana wabo wamaze kwagura umubyibuho.

Byamurenze ahoberewe na Meddy, ati ’Ndagukunda ubyumve’.

Si Meddy ibi bibayeho gusa kuko Kuwa 18 kanama 2017 The Ben nawe ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyo kwizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame i Remera, akigera imbere y’abafana umwe yasazwe n’ibyishimo agwa igihumure.

Bahoberanye biratinda!

Uyu mukobwa yasazwe n’ibyishimo agwa hasi aterurwa n’abakozi ba Croix Rouge bamujyana mu cyumba cyari cyateguriwe gukorerwamo ubutabazi, ari mu kigero cy’imyaka 18 yajyanywe na Croix Rouge kwitabwaho ahabwa ubutabazi bw’ibanze, nyuma The Ben amaze guhuguka aza kumureba ndetse bahoberana igihe kinini umukobwa akira atyo.

REBA AMASHSUHO

Ibitekerezo

  • Ni The Ben cg Meddy ko mutuvanga ariko?

    Ikinamico nkirya Simwa diane rwigara alliance odeur yo kuburirwa irengero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa